Munezero Fiston ukinira Police FC ari mu maboko ya RIB ashinjwa gusabanya umwana udakuze

Munezero Fiston ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Police FC ikipe ifashwa byose ba Polisi y’igihugu ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) aho ashinjwa gutera inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Amakuru agera ku INYARWANDA banditse iyi nkuru avuga ko uyu mugabo yafashwe na RIB ubwo yari ahagurutse iwe aho atuye (Kabeza) ajya ku Kicukiro aho Police FC iri gukorera imyitozo. Amakuru ahari avuga ko Munezero Fiston yaba yaracuditse n’umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda.

Munezero Fiston wageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2017-2018 akubutse muri Rayon Sports, muri uwo mwaka w’imikino ntabwo yabashije kubona umwanya uhagije wo gukina mu ntangiriro. Gusa mu mikino yo kwishyura yaje kugenda ahabwa umwanya kugeza kuri ubu ubwo yari amaze kubona umwanya uhoraho mu bwugarizi bwa Police FC.

Mu kiganiro na Mbabazi Modeste umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, yabwiye INYARWANDA ko acyegeranya amakuru ari butange yuzuye mu masaha ari imbere.

PNG - 956.5 kb
Munezero Fiston ugaragara mu mwambaro w’Amavubi ubwo yakinaga CHAN 2016 yaberaga mu Rwanda, arashinjwa gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo