Muhanga: Apôtre Mukabadege mu manza na mucyeba we

Kuri uyu wa mbere mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga Apôtre Mukabadege Liliane yagobotse Ndahimana Jean Bosco mu rubanza rw’imitungo uyu mugabo we aregwamo na Mukamana Annonciata nawe bahoze babana nk’umugabo n’umugore.

Apôtre (Intumwa y’Imana) Mukabadege yatunguye abantu benshi mu bihe bishize ubwo yabanje kwihakana iby’uru rubanza kuko Mukamana yamunengaga kumutwarira umugabo we Ndahimana, nyuma ariko yaje kwemera ko yabaye umugabo we ndetse barashyingiranwa.

Mu rubanza uyu munsi Apôtre Mukabadege Liliane n’abunganizi ntabwo bifuje ko abanyamakuru bafata amashusho n’amajwi kubera ngo impamvu z’umutekano wabo.

Me Muhizi Thadée na mugenzi we Me Nsabigaba Joseph bunganira Apôtre Liliane Mukabadege ndetse n’umugabo we Ndahimana Jean Bosco babwiye Urukiko ko hari imitungo ifite agaciro ka Miliyoni 185 n’ibihumbi 500 yanditse kuri Ndahimana Jean Bosco na Mukamana Annonciata bifuza kugaruza.

Bavuga ko nta burenganzira Mukamana afite bwo kuyandikwaho kuko ngo yabaga kwa Ndahimana nk’umukozi wo mu rugo batasezeranye hakurikijwe amategeko.

Umunyamakuru w’UMUSEKE dukesha iyi nkuru ukorera i Muhanga yanditse ko Apôtre Liliane Mukabadege yahawe ijambo avuga ko yagobotse mu rubanza kugira ngo atambamire imitungo y’umugabo we baherutse gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Twavanze umutungo niyo mpamvu ituma ntambamira imitungo kandi ndabikora kubera inyungu z’umuryango.”

Abunganizi bombi ba Mukabadege na Ndahimana kandi bikomye inzego z’umutekano bavuga ko arizo zatumye Ndahimana aha Mukamana uburenganzira ku mitungo kuko ngo bamusinyishije ku gahato akabyemera.

Ndahimana ntiyigeze yemeza ko izi nzego arizo zaramuhatiye gusinyira imitungo ku ngufu.

Mukamana Annonciata na Me Nkundiye John umwunganira bavuga ko ibyo Mukabadege n’abunganzi be babwiye Urukiko ko nta shingiro bifite kuko umutungo mwinshi ari Mukamana wawuhashye.

Mukamana avuga ko Mukabadege yamutwaye umugabo we ubu akaba ashaka n’imitungo yahashye uyu

Bavuga ko babanye igihe gito nk’umugabo n’umugore kuko Ndahimana yafunzwe imyaka 13.

Mukamana yavuze ko aho Ndahimana afungiriwe yagarutse mu rugo bongera kubana mu mahoro, ko amakimbirane yatangiye umunsi Mukabadege atangira kumutwarira umugabo.

Mukamana ati ″Nta burenganzira Mukabadege afite bwo kwitambika imitungo yacu kuko hari n’iyo umuryango wacu bashaka guhuguza itatwanditseho.”

Imitungo Liliane Mukabadege ubu atambamira irimo amasambu, amashyamba, n’inzu, Ndahimana ntabwo yasobanuye aho yavanye iyo mitungo, ahakana ko batahahanye na Mukamana bari bamaranye imyaka 20 irenga. Muri yo 13 yari afunze.

Urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibyo impande zombi zivuga urubanza rukazasomwa kuwa 16 Mutarama 2019.

JPEG - 124.9 kb
Apôtre Mukabadege Liliane yanagiye ashinjwa gutwara umugabo w’abandi
JPEG - 61.1 kb
Mukeba wa Apotre Mukabadege, Mukamana Annonciata

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
shishoza Kuya 14-01-2019

Ariko ibi bintu ni ibiki koko? Aba bantu bavanga ibitavangwa..... ngo ni apotre, mu gitondo divorce, ku munsi ukurikiye kwifuza no kwiba abagabo babandi......!!!!!!!! Mubitondere, ndabona ari uburyo bwo kwiyambika uruhu rw’intama ari...... ngo birire ku maturo y’abashashakashaka Imana . Bantu mujye muca akenge mumenye abashumba koko n’ibirura. Bamenyerwa ku mbuto zabo.

Joe Kuya 18-12-2018

Bibaye byiza Mukabadege ntimuzongere kumwita Apotre cg intumwa y’Imana, kuko ibikorwa bye ntaho bihuriye n’iryo zina.Bigaragara ko amukabadege ari igisambo kandi twizeye ko urukiko ruzarenganura uri mugore urikurengana.

Joe Kuya 18-12-2018

Bibaye byiza Mukabadege ntimuzongere kumwita Apotre cg intumwa y’Imana, kuko ibikorwa bye ntaho bihuriye n’iryo zina.Bigaragara ko amukabadege ari igisambo kandi twizeye ko urukiko ruzarenganura uri mugore urikurengana.