Mu cyumweru gitaha harasohoka igitabo cyerekana ko 80% by’Abapadiri i Vatican ari abatinganyi

Mu cyumweru gitaha harasohoka igitabo gishya kivuga ku buzima bw’abihayimana aho cyagaragaje ko mirongo inani ku ijana (80%) by’Abapadiri b’i Vatican baryamana n’abo bahuje ibitsina b’inshuti zabo cyangwa se abigurisha.

Iki gitabo cyitwa ‘In the Closet of the Vatican’, cyanditswe n’Umufaransa Frederic Martel, gifite paji 570. Avugamo ko abihayimana bane kuri batanu muri Kiliziya Gatolika ari abatinganyi ariko atari ngombwa ko babikora mu buryo bwo guhuza ibitsina gusa.

Uyu muhanga mu by’imibanire akaba n’umunyamakuru, yamaze imyaka ine aganiriza abantu 1 500, ashaka amakuru ari muri iki gitabo, barimo aba-Karidinali 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa bakomoka mu Busuwisi 11, abapadiri 200 n’abandi bakiga ibijyanye no kwiha Imana.

Frederic Martel, yasanze abadapiri bagirana umubano wihariye mu ibanga rikomeye mu gihe abandi baba bafite abo bakundana batari abihayimana cyangwa se bakaryamana n’abicuruza.

Yasanze abapadiri benshi hari ijambo ryihariye bahuriyeho ryitwa ‘closet’ ryerekana ko uko barwanya abaryamana bahuje ibitsina ari nako haba hari amahirwe menshi yo kuba na bo babikora.

Uyu mwanditsi wahoze ari umujyanama wa Guverinoma y’u Bufaransa, yavuze ko umu-Karidinali wo muri Colombia uherutse kwitaba Imana, Alfonso Lopez Trujillo, wakoze mu myanya ikomeye i Vatican, yari umwe mu barwanyaga inyigisho za kiliziya ku byerekeye abaryamana bahuje ibitsina mu gihe yaryamanaga n’abagabo bicuruza nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru ‘The Tablet’.

Iki gitabo kivuga kuri ruswa n’uburyarya byimakajwe i Vatican nk’uko byanditswe n’inzu igurisha ibitabo yo mu Bwongereza, Bloomsbury.

Bloomsbury yatangaje ko gihishura amabanga ku bugaragu, urwango rw’abagore n’imigambi ya Papa Francis.

Ikinyamakuru The Tablet cyanditse ko bigoye kumenya mu by’ukuri igihe umwanditsi yaboneye amakuru, yaba ari ibihuha, ibyo yabwiwe cyangwa se ibyo yiboneye.

Iki gitabo kizaba kiri mu ndimi 20 kizasohoka ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, umunsi Papa Francis azayobora inama ivuga ku ihohotera rishingiye ku gitsina izitabirwa n’Abasenyeri baturutse ku Isi hose.

Muri iki gitabo ntabwo hagaragaramo ibijyanye no gufata ku ngufu abana b’abahungu kuko abapadiri baryamana n’abo bahuje ibitsina baba batifuza kubivugaho.

PNG - 994.1 kb
Hagiye gusohoka igitabo cyerekana ko 80% by’Abapadiri i Vatican ari abatinganyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kamuzinzi Kuya 6-03-2019

Murakoze kuba muduha amakuru menshi harimo n’ayadafite icyo yungura umuryango nyarwanda. Ndasaba muzadushakire akantu kamwe keza kaba karakozwe n’uwihaye Imana kandi mufite ubushake ntimwakabura. Aho guta umwanya mushaka ibitagenda, mwajya mugira igihe mugasura ibikorwa by’urukundo bakora mugakorera ubuvugizi abo bigenerwa.

Urugero: URUGO RW’AMAHORO muri Paroisse Bare. Ubwo simvuze ibikorwa by’abafurere b’urukundo, Ababikira b’inshuti z’abakene, abihaye Imana mu burezi n’ubuvuzi, ...

iganze Kuya 18-02-2019

Iyo nkuru ntacyo itumariye ntacyo itwungura. Niba bikorwa Nyagasani ababohere izo ngoyi za shitani, niba atari byo, Nyagasani ababarire abababeshyera.