Mu Rwanda habonetse itorero rishyigikira abatinganyi byeruye

Nubwo byamaganwe n’amadini atandukanye, ubu mu Mujyi wa Kigali hari urusengero rwakinguye imiryango ku bakora ubutinganyi.

Iri ni itorero ryitwa “The Fellowship of Affirming Ministries (TFAM) kuri ubu rifite icyicaro mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo ryafunguye umuryango kugirango rijye ryakira ababana bahuje ibitsina n’abatinganyi nkuko Teradignews dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Mu nkuru ya Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI ishami rya Afurika umuhanzi Albert Nabonibo uririmba indirimbo zihimbaza Imana uherutse kwiyemerera ku mugaragaro ko ari umutinganyi, yavuze ko kuva yabitangaza atigeze yemererwa kuririmba mu rusengero kubera ko ari umutinganyi.

Yagize ati “Nabitangaje kuko nari ndambiwe guhora mbihisha. Numvaga nshaka kurenga ubwoba no gutanga urugero rwiza kuri bagenzi banjye.”

Nabonibo akomeza avuga ko nyuma yo kubitangaza yakiriye ubutumwa bwinshi bwamubwiraga kureka impano ye y’ubuhanzi ndetse ahita anahagarikwa mu itorero.

Ati ‘Amatorero iyo amenye ko uri umutinganyi bahita bumva ko umuziki ukora atari uw’Imana ndetse bakumva ko udakwiye kujya ahagaragara.’

Umwe mu bayobozi b’iri torero TFAM ryahaye ikaze abatinganyi yagize ati ”Dufite umwanya uhagije ku batinganyi, abafite ibitsina bibiri icyarimwe, abakene, abagore ndetse na ba bandi batereranywe, hano buri wese arisanga ndetse na ba bakobwa babyariye iwabo, abakobwa bafite imyaka myinshi babuze abagabo.’

Mu kiganiro Lucie, umwe mu basengera muri iri torero yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko yahisemo iryo torero kuko ntawe riheza kuko n’abatinganyi baremwe n’Imana nk’abandi.

Undi witwa Patrick w’imyaka 24 y’amavuko avuga ko yarwanijwe cyane n’amakorali atandukanye kandi azi kuririmba ariko akaba yaraziraga ko afite imiterere myinshi nk’iy’abakobwa bigatuma yirukanwa mu makorali menshi.

Ageze muri iri torero rero avuga ko yishimye ndetse ngo abasha kuririmba nta bwoba afite imbere y’’abantu kuko bo bamukunda ati”Nabonye ahantu njya nkisanga kandi nkifata uko ndi nta kwimunyamunya.”

Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rikumira cyangwa ngo rihane abatinganyi nubwo uwo ari we wese ubigaragayeho yakirwa nabi muri Sosiyete Nyarwanda ndetse bikamuviramo no guhabwa akato muri serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izishingiye ku iyobokamana.


Itorero TFAM ryafunguye imiryango kugirango rishyigikire ababana bahuje ibitsina

Muri Barafinda EP10, Barafinda yahishuyemo byinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Tuyizere Kuya 2-12-2019

Nago bikwiriye muriki gihugu

B Kuya 29-11-2019

Nemera ko abatinganyi batagomba guhohoterwa ariko nta mwanya bagakwiye guhabwa mu nurimo y’itorero. Bagomba kuba mu itorero kugira ngo bigishwe ntabwo ari ugushigikirwa.