Korali Holy Nation yamuritse Album nshya y’amashusho, umuvugizi wa ADEPR abibutsa kuririmba ibibarimo-Amafoto

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019 kuri Dove Hotel, Korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gatenga , Paruwasi Gatenga yasigiye urwibutso rutazasibangana ku mitima y’abitabiriye igitaramo cyiswe ’Yadah Live Concert’ cyamurikiwemo ku mugaragaro Albumu nshya y’amashusho bise “Uri ingabo".

Ni igitaramo cyari cyatumiwemo Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge dore ko ari imwe mu zikunzwe cyane, umuhanzi Papie Clever n’abashumba batandukanye bo mu itorero rya Pentekote (ADEPR), bari barangajwe imbere n’umuvugizi Rev Karuranga Ephrem ari nawe wari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki gitaramo.

Reba amashusho y’uko byari bimeze

Afatanyije n’abandi bashumba, Rev Karuranga Ephrem wari n’umushyitsi mukuri muri iki gitaramo bamuritse ku mugaragaro Album nshya ya Korali Holy Nation bise “Uri Ingabo".

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda yashimiye cyane iyi Korali kubw’ umuhati n’imbaraga bashyira mu ivugabutumwa bakora biciye mu ndirimbo.

Mu ijambo ry’Imana yagejeje ku bitabiriye ’Yadah Live concent’, Rev Karuranga Ephrem yasabye abaririmbyi bose muri rusange kujya babwirana Zaburi n’ibindi bihimbano by’umwuka, anabakangurira kureka ingeso mbi zirimo irari n’ubusambanyi.

Ati “Byaba ari akaga uhagaze aha nta buhamya ufite,… byaba ari akaga uririmba uvuga kandi mu mutima bitakurimo.”

Yavuze ko abaririmbyi bakwiye kujya baririmba indirimbo z’ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye ndetse n’izikubiyemo ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’abari mu isi.”

Yadah Live Concert, ni igitaramo kitabiriwe ku buryo budasanzwe dore ko Dove Hotel yari yakubise yuzuye. Iki gitaramo cyateguwe na Korari Holy Nation yo mu Gatenga.

Ruzibiza Athanase Perezida wa Korali Holy Nation, yashimiye Imana yabashoboje kuva mu myiteguro y’igitaramo cyabo kugeza ku munsi nyirizina wacyo.

Yashimiye abantu bose bitabiriye igitaramo cyabo, abaririmbyi (Shalom na Papi Clever) bakiriye neza ubutumire bwabo anashimira bikomeye umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga witabiriye igitaramo cyabo ndetse amushimira kuba atarabagoye rwose ubwo bamutumiraga.

Yavuze ko ari umuntu uciye bugufi cyane mu mutima, amushimira imbere y’iteraniro.

Ruzibiza yabwiye abari muri iki gitaramo ko ijambo ’YADAH’ bitiriye igitaramo cyabo risobanuye ’Kuramburira Imana amaboko’.

Yavuze mu ncamake amateka ya Korali Holy Nation avuga ko yavutse mu mwaka w’1998 itangira igizwe n’abana bo mu ishuri ryo ku cyumweru.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo iyi Korali yiswe ’Holy Nation’, iri zina ribanza kwangwa n’ubuyobozi bwa ADEPR, gusa nyuma yaho mu mwaka wa 2012 aba ari bwo ryemerwa. Mu batangiranye n’iyi Korali, na n’ubu harimo abarenga 13 bakiyiririmbamo.

Holy Nation Choir ni n’umuryango dore ko ubu harimo ’Ama-Couples’ hafi 10, ni ukuvuga abashakanye ari abaririmbyi bayo.

Mu mishinga iyi Korali ifite mu gihe kiri imbere harimo kugura ibyuma bigezweho bizayifasha mu ivugabutumwa ryagutse, gukora ivugabutumwa mu nkambi z’impunzi no kugura kwasiteri (Coaster) ebyiri bazifashisha mu ivugabutumwa.

Muri iki gitaramo cya Holy Nation habayemo kwitanga rwego rwo kuyitera inkunga muri iyi mishinga ifite. Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga yitanze Sheki y’ibanga, abandi benshi bayiteye inkunga, bamwe batanga ibihumbi 100, abandi batanga ibihumbo 50, gusa ntabwo hatangajwe amafaranga yose hamwe yabonetse.

PNG - 1.4 Mb
Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem wari umwigisha w’Ijambo ry’Imana muri ’Yadah Live concent’, yibukije abaririmbyi kuririmba ibibarimo
PNG - 1.5 Mb
Nk’uwari umushyitsi mukuru, Rev Karuranga Ephrem yafatanyije n’abandi bashumba gushyira ahagaragara Album nshya y’amajwi Korali Holy Nation bise “Uri Ingabo"

Amafoto: Inyarwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo