Korali Abarinzi ya ADEPR kumukenke ikoze impanuka ikomeye, Perezidante yitabye Imana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Nzeri 2019, Korali Abarinzi yo ku Mudugudu wa ADEPR Kumukenke ikoze impanuka igiye mu ivugabutumwa.

Ibi bibaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster barimo irenze umuhanda maze umwe muribo agahita yitaba Imana abandi bantu 6 bagakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabereye mu Ntara y’Amajyepfo ahitwa ku Buhanda i Gitwe ubwo iyi Korali yari mu rugendo rw’ivugabutumwa.

Mu kiganiro gito yagiranye n’IYOBOKAMANA ku murongo wa Telephone, Rev. Past. Rugema Vedaste, umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasave, yemeje aya makuru avugako koko iyi mpanuka imaze kuba.

Yagize ati "Korali yahagurutse hano mu mujyi wa Kigali yerekeje mu ivugabutumwa muri Paruwasi ya ADEPR Buhanda mu Karere ka Ruhango, mu kanya rero nibwo iyi nkuru y’inshamugongo itugezeho ko habaye impanuka, andi makuru arambuye ndayamenya mu kanya kuko ndimo nerekeza aho impanuka yabereye".

Korali Abarinzi ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Gasave ku Mudugudu wa Kumukenke, ikoreye impanuka ikomeye ku Buhanda igiye mu ivugabutumwa aho Coaster irenze umuhanda Presidente wayo ngo ahise yitaba Imana abandi 6 bameze nabi cyane bibabaje abandi na bo bakomeretse ubu bakaba bari kujyanwa mu bitaro bitandukanye.

Imwe mu madoka zari zitwaye abaririmbyi ba Korali Abarinzi yakoze impanuka ikomeye, ni iyi igaramye yegeranye n’iyimbangukiragutabara

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Nsengiyaremye Andre Kuya 16-09-2019

Uwo muvandimwe witabye imana imana imwakire mubayo kd agire iruhuko ridashira.

Nsengiyaremye Andre Kuya 16-09-2019

Uwo muvandimwe witabye imana imana imwakire mubayo kd agire iruhuko ridashira.

Nikuze Laurien Kuya 16-09-2019

Satani numugome yarakariye ivuga utumwa bari bagiyemo twihanganishije imiryango yose yahuye ningorane harimo numuryango Wa Papa lacky!

Nikuze Laurien Kuya 16-09-2019

Satani numugome yarakariye ivuga utumwa bari bagiyemo twihanganishije imiryango yose yahuye ningorane harimo numuryango Wa Papa lacky!

kagurano celestin Kuya 16-09-2019

Pole sana Benedata, kandi Uwamaze gutaha twihanganishije umuryango, Itorero ndetse na Chorale Abarinzi.

SiKUBWABO Emanueli Kuya 16-09-2019

imana izamwakire mubay

SiKUBWABO Emanueli Kuya 16-09-2019

imana izamwakire mubay

SiKUBWABO Emanueli Kuya 16-09-2019

imana izamwakire mubay

Ntivuguruzwa furgence Kuya 15-09-2019

harigihe cyokurira noguseka.harigihe cyokuvuka nogupfa.mwihangane abasigaye kwihangana bitera kunesha.

ishimwe alain Kuya 15-09-2019

Yooooo mbega satani gwaraba umugome!!!gusa imana yakirre mubayo uwo nyakwigendera kandi twihanganishije imiryango yabo

Esther Kuya 15-09-2019

Mukomezekwihangana knd nuwo wavuyemumubiri imana imwakiremubayo knd ntimucike intege mukomez umurimo w ivugabutumwa imana irikumwenamwe nabakomeretse mw izinaryayesu barakira

Christophe Kuya 15-09-2019

Imana ibakiremubayo kid ibikorwabyiza bakoze bibaherekeze

Jean Paul Kuya 15-09-2019

Yoooooooo, mwihangane mukomere bavandimwe

Jean Paul Kuya 15-09-2019

Yoooooooo, mwihangane mukomere bavandimwe

Misigaro Eric Kuya 15-09-2019

Mukomeze kwihangana kandi abasigaye mwihangane.nabatashye lmana ibakire mubayo

Misigaro Eric Kuya 15-09-2019

Mukomeze kwihangana kandi abasigaye mwihangane.nabatashye lmana ibakire mubayo

Turatsinze Jean jacques Kuya 15-09-2019

Korari abarinzi mukomere uwitabye Imana naruhukire mumahoro namwe musigaye mwuse ikivi yatangiye mugiramahoro

Turatsinze Jean jacques Kuya 15-09-2019

Korari abarinzi mukomere uwitabye Imana naruhukire mumahoro namwe musigaye mwuse ikivi yatangiye mugiramahoro

isingizwe solange Kuya 15-09-2019

yooo nimwihangane imana isaruye mu murima wayo imwakire mubayo

Ndagijimana Emmanuel Kuya 15-09-2019

Abarinzi choir mukomere kndi mwihangane .Presidente watashye tuzahurira mu Ijuru ubwo impanda yImana izaba ivuze nimwihangane Bene Data.

Twizeyimana Alphonse Kuya 15-09-2019

Aba baririmbyi ni miryango yabo bihangane twifatanyije murizo ngorane nagahinda barimo .

Mutesi Immaculee Kuya 15-09-2019

Kigali abarinzi mwihangane kd mukomere

Mutesi Immaculee Kuya 15-09-2019

Kigali abarinzi mwihangane kd mukomere

MURUTA Fideli Kuya 14-09-2019

Abasigaye mukomere mwihangane satani na we azapfa yumve, urupfu na rwo ruzapfa rwumve

MURUTA Fideli Kuya 14-09-2019

Abasigaye mukomere mwihangane satani na we azapfa yumve, urupfu na rwo ruzapfa rwumve

Munyarukundo etienne Kuya 14-09-2019

Twihanganijije ababyeyi buyu muvugabutumwa witabimana

Munyarukundo etienne Kuya 14-09-2019

Twihanganijije ababyeyi buyu muvugabutumwa witabimana

Niyomugabo Kuya 14-09-2019

Mukomeze kwihangana bavandimwe satani we ntahwema kugenza ubwoko bw,lmana

murengeri cassik Kuya 14-09-2019

Mwihangane .imana imwakire abasigaye imana ibatabare nukuri

murengeri cassik Kuya 14-09-2019

Mwihangane .imana imwakire abasigaye imana ibatabare nukuri

Gatete Fred Kuya 14-09-2019

Choir abahetsi mwihangane kandi mukomere. Kandi igihe cyizajyera natwe dutahe iwacu aho tuzabona abacu twabuze. Ntamubabaro tuzabona ukundi. Mwihangane kandi lmana imwakire mubayo