Kiliziya ntizongera gukingira ikibaba Abihayimana bafata abana ku ngufu-Papa Francis

Nyirubutungane Papa Francis buri mwaka ageza ijambo ku baturiye Vatican. Ni muri urwo rwego yatangaje ko abafata abana ku ngufu yaba Abapadiri ko bakwiye kujya bishyira inzego z’umutekano zo zitaratangira kubashaka.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yageneye abaturiye Vatican. Yashimiye itangazamakuru by’umwihariko rigira uruhare mu kumenyekanisha iki kibazo.

Yagize ati "Turashimira itangazamakuru kuko rugira uruhare mu gutangaza kino kibazo cyugarije isi ndetse na kiliziya muri rusange".

Yavuze ko Kiliziya itazongera gukingira ikibaba umupadiri uzagaragarwaho n’iki kibazo avuga ko harajya hahita hiyambazwa ubutabera kugira ngo ahanwe kandi by’intangarugero.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Nyirubutungane Papa Francis yatumije inama izaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 mu Kwezi kwa kabiri izitabirwa n’abakuru b’inama z’Abepiskopi basaga ijana (100) bazaba baturutse imihanda yose y’isi.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo