Kiliziya Gatolika yatangije ishapure y’ikoranabuhanga

I Vatican bari kwiyegereza urubyiruko muri iki gihe rukoresha cyane ikoranabuhanga mu buzima, ubu bazanye ishapure y’ikoranabuhanga "eRosary".

Iyi shapure iracyakosha kuko igura amadorari ya Amerika 109 (99,000Frw).

Umuntu ashobora kuyambara nk’umurimbo wo ku kaboko, itangira gukora iyo ukoze ikimenyetso cy’umusaraba.

Iyi shapure ihujwe na ’application’ yitwa "Click to Pray eRosary" yakorewe gufasha Abakiristu Gatolika gusengera amahoro.

Iyi ’app’ ikwereka uko uhagaze mu kuvuga ishapure, kandi ifite amashusho n’amajwi bisobanura ishapure.

Ishapure isanzwe ifasha mu gusenga no kwegera Imana mu bitekerezo. Amapfundo yayo yifashishwa mu gusubiramo amasengesho amwe ya Kiriziya.

Itangazo rya Click to Pray, abakoze iyi shapure nshya y’ikoranabuhanga, rivuga ko "ije guhuza uburyo busanzwe bwo gusenga n’ikoranabuhanga rigezweho ku isi".

Agakoresho k’iyi shapure kakozwe na kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Taiwan yitwa GadgTek Inc.

Aka gakoresho (ishapure y’ikoranabuhanga) ntacyo kaba n’iyo kari mu mazi, gakorana kandi na Telephone zigezweho zikorsha Android na iOS.

Ntabwo ari ubwa mbere Kiliziya gatolika igerageje kwiyegereza urubyiruko rugendana cyane n’ikoranabuhanga muri iki gihe.

Mu 2018, umuryango Gatolika w’ivugabutumwa watangije "Follow JC Go!".

Iyi ni ’app’ y’imikino ikoze nk’umukino wa Pokemon Go. Abawukina bagenda "bafata" abatagatifu aho gufata ibisimba nko muri Pokemon.


Iyi shapure y’ikoranabuhanga ifungurwa n’ikimeneytso cy’umusaraba





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo