Kikiziya Gatorika ishobora kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri

Nyuma yuko Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gatolika yemeye ko habaho ibiganiro ku guha abagabo bafite abagore n’abana uburenganzira bwo kuba abapadiri, biravugwa ko iyi yaba ari inzira yo gukomorera aba abagabo bafite ingo kuba nabo bahabwa inshingano z’ubupadiri nk’abandi bose.

Papa Francis wakunze gufata imyanzuro ntivugweho rumwe muri kiliziya, yemereye abasenyeri bo muri Brazil mu gace ka Amazon kuzakora Sinodi bakaganira ku buryo abagabo basanzwe babana n’abagore bazajya bemererwa guhabwa ubupadiri.
Nk’uko ikinyamakuru igihe cyabyanditse, uwo mwanzuro ugamije gukemura ikibazo cyo kubura abasore baba abapadiri cyane cyane mu duce tw’ibyaro, ariko ushobora kuzana amacakubiri muri Kiliziya.

Kuri ubu muri Kiliziya havugwamo umwuka utari mwiza ushingiye ku mpinduka zo koroshya ibintu Papa Francis akomeje gukora, zirimo no kuba kiliziya yumva abatinganyi ko atari abo guhabwa akato.

Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite abapadiri bake bafite abagore biganjemo abahoze ari abapasiteri b’Abangilikani bahinduye idini.

Icyifuzo cy’abapadiri bafite abagore n’icyo kwemerera abapadiri basanzweho gushaka abagore cyatanzwe na Cardinal wa Brazil, Claudio Hummes, usanzwe ari inshuti ikomeye ya Papa Francis.

Ibi bituma abakurikiranira hafi iby’i Vatikani bahamya ko mu gihe gito kiri imbere abapadiri bazemererwa gushyingirwa.

Hari abapadiri nka Paddy O’ Kane wo muri Ireland bemeza ko Papa Francis agiye kubanza kubyemerera abapadiri bo muri Brazil, akareba uko babyifatamo hanyuma akazabyemerera n’abo mu bindi bihugu.

Umushumba wa Kiliziya muri uyu mwaka nanone yabwiye ikinyamakuru Die Zeit ati “Tugomba kumva ko guha ubupadiri abagabo bafite abagore bishoboka. Hanyuma tuzashyiraho imirimo yihariye bemerewe gukora nk’urugero gufasha abaturage bo mu byaro bya kure.”

Papa Francis n’uwamubanjirije Benoit XVI, bose bahuriza ku kuba ubusiribateri bw’abapadiri atari ihame ntakuka kuko bishobora kuganirwaho bitandukanye nuko byafatwaga muri kiliziya yo hambere.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo