Kigali: Biravugwa ko Pasiteri wo muri Canaan Revival Temple yaguwe gitumo asambana

Amakuru atangwa na bamwe mu bakristu banakurikiranira hafi ubuzima bw’iri Torero Canaan Revival Temple, CRT yemeza ko Pasiteri Agaba Fred yaba yaraguwe gitumo n’umufasha we ari gusambana n’umukobwa wujuje imyaka y’ubukure ariko na we uteranira muri iri Torero.

Iki cyaha ngo bagikoreraga mu Biro by’urusengero rw’Itorero yari ashumbye, nyuma yaho gato ngo byatumye haba inama y’igitaraganya yafatiwemo imyanzuro ikakaye irimo no guhagarikwa ku mirimo y’ubupasitori kwa Agaba Fred.

Imyanzuro idasinye yatugezeho hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga nkoranyambaga igaragaza ko hafashwe imyanzuro ikakaye igera kuri itandatu, iyi myanzuro igira iti "Imyanzuro y’inama y’abayobozi b’Itorero CRT yabaye tariki ya 17 Kanama 2020 ku Kicaro gikuru cya CRT".

Umwanzuro wa Mbere iyi nama yafashe, yasabye ko abakuru b’imiryango (Head of families) bakomeza gukurikirana ubuzima bw’abakristu umunsi ku wundi, kubumva no kubasana imitima.

Iyi nama yemeje ko guhera uwo munsi nama yabereyeho, umuryango wa Pasiteri uhagaritswe ku murimo w’Itorero ku gihe kitazwi, Pasiteri Agaba Fred ntiyemerewe guhamagara abakristu ba Canaan Revival Temple nk’umushumba kandi nta n’umukristu wemerewe kumuhamagara nk’umushumba.

Ntiyemerewe kugira inama akoresha cyangwa se Counselling akorera umukristu wa CRT, ntiyemerewe gukoresha ibikoresho bya CRT (Ibiro n’ibindi) gusa handitswemo ko yemerewe gusa guterana no gutura kandi akicazwa mu ntebe z’inyuma.

Iyi nama yasabye ko abantu bose bagiye gushishikarizwa kugaruka mu murimo bagafatanya n’abandio kubaka ubwami bw’Imana, inama yasabye ko buri wese aho ari agomba kwirinda amagambo y’ibihuha bisenya umurimo w’Imana.

Inama yemeje ko muri kino gihe cy’inzibacyuho ahakeneye ubujyanama ku bakristu hakifashishwa Apotre Nzamwita, uyu afatwa nk’inshuti y’Itorero CRT. Handitswemo ko kandi ko n’abashumba bo mu Ntara bashobora kwifashishwa muri ubu buryo.

Ingingo ya Gatandatu ivuga ko kubera imfatiro z’Uwiteka zigihagze umurimo uracyakorwa muri CRT bityo amaturo, icyacumi, amashimwwe n’andi maturo azakomeza gutangwa kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze.

Nubwo bigaragara ko iyi myanzuro idasinyeho cyangwa ngo iterweho ikirangantego cy’Itorero, byatumye dushaka kumenya ukuri kwaryo dushaka Apotre Nzamwita kuri Telefoni ye gashyizwe ku myanzuro, avuga ko amakuru y’ubusambanyi bwa Pasiteri Agaba Fred yamugezeho nkuko abibwiwe ariko atayafitiye gihamya.

Yavuze ko atagize uruhare mu ifatwa ry’iyo myanzuro kandi ko adasanzwe asengera muri Canaan Revival Temple, yashimangiye kandi ko agiye kubaza abayobozi bakuru b’iri Torero impamvu bamuhaye inshingano batamubajije.

Madamu wa Pasiteri Agaba Fred ku murongo wa Telefoni we yavuze ko iryo tangazo ntaryo yabonye. Yabwiye umunyamakuru ko uwamuhaye nomero ye yanamusaba ayo makuru cyangwa akabaza kuri nomero zashyizwe kuri iryo tangazo ngo kuko we ntabyo azi.

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba koko nkuko bivugwa yaba yaramufatiye mu cyuho ari gusambana, ati "Ariko se ibyo bintu umbaza ko n’ubundi na byo bifitanye isano n’ayo matangazo umbwira kandi nakubwiye ko ibyo bintu nta kintu mbiziho".

Uwitwa JADO wemeye ko ari Admin w’iri Torero yemeye ko inama ivugwa yabayeho koko ariko yirinda kugaragaza imyanzuro yayo, yahakanye iby’ihagarikwa rya Pasiteri Agaba Fred.

Bamwe mu bo muri Canaan Revival Temple bizewe, bagaragarije IBIGWI TV ko nta gushidikanya muri iri Torero harimo ikibazo cyatumye amakuru nk’aya ajya hanze.

INKURU IRAMBUYE URAYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo