Kidum ari koroherwa nyuma yo kwitura hasi muri ’Concert’

Ejo ku Cyumweru nijoro, abarimo bakurikira igitaramo cye kuri Internet (Virtual Concert) bamwe baracyibaza uko umuhanzi Kidum amerewe nyuma y’uko yituye hasi igitaramo kigahita gihagarara.

Jean-Pierre Nimbona uzwi cyane nka Kidum uba i Nairobi muri Kenya, ubu ari kuvurwa n’umuganga w’igororangingo (Physiotherapist) nyuma yo kwitura hasi ari muri icyo gitaramo.

Yabwiye BBC ati "Nafashwe na ’Crampes’ ku ijosi hafi y’igikanu, yamfashe inshuro eshatu ndiho ndaririmba, ubwa Gatatu yahise inkubita hasi kuko yaje ifite ingufu nyinshi".

Ejo ku cyumweru Kidum yarimo akora igitaramo gica kuri Internet kiri kuba afatanyije n’itsinda ’The Boda Boda Band’.

Ati "Show yahise ihagarara kuko nta kuntu bari gukomeza. Nta kundi, izaba ikindi gihe nta kibazo".

Kidum avuga ko ubu ari koroherwa kandi ashobora kuva kwa muganga igihe icyo ari cyo cyose.

Kidum, uheruka gusohora iyitwa "Hayafai", ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini kandi bakunzwe mu Burundi, igihugu cye cy’amavuko mu Rwanda n’aho aba muri Kenya.


Kidum ubu ari koroherwa

Umuhungu wa Habyarimana avuga ku gusubika iperereza ku wahanuye indege yari itwaye Ise, Umuvugizi w’ishyaka RUDA rya Barafinda ukiri i Ndera yandikiye umutegetsi ukomeye ku isi, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihome n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo