Itangazo ryihutirwa ku basore batarashaka abagore, abantu bose bigize ba Pawulo nta Mana yabibabwiye nimurekere aho

"Imana iravuga ngo si byiza ko umuntu aba wenyine, ati ’Reka tumuremere umufasha kandi umukwiriye’ (Itangiriro 2:18), Imana ishimwe ko yabonye atari byiza ko umuntu yaba wenyine kandi abantu bose bigize ba Pawulo nta Mana yabibabwiye nimurekere ahongaho".

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho mu gitaramo cyateguwe na Tuyishime Thacien wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka ’Thacien Titus’.

Umwe mu bari bayoboye iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Thacien Titus, yayagarutseho ashaka gukebura abasore usanga bagereka akaguru ku kandi ngo ntibazashaka kandi n’Imana yarabonye ko atari byiza ko umuntu aba wenyine ikamuremera umufasha umukwiriye.

Ibi yari abikuye kandi kuri Thacien wakiriye umugore we muri iki gitaramo avuga ko rwose aguwe neza kubw’umugore yamuhaye, ati "Murabona se Imana itarangiriye neza...urugo rwiza ruri mu bintu bituma dukorera Imana neza".

Thacien Titus n’umugore we Mukamana Christine bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Uyu mubyeyi Thacien Titus yubakiye inzu wo mu Karere ka Gisagara, Murenge wa Save, mu Kagali ka Shyanda, ni umubyeyi w’abana bane utaragiraga aho akinga umusaya, ibintu abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko ari urugero rwiza rwo gukorera Imana bityo ko umuntu wese yafasha uwo abona atishoboye.

Uwineza Dephine wahawe inzu yavuze ko anezerewe cyane kubw’iyi nzu yubakiwe n’umuhanzi Thacien Titus agashimira Imana anihanganisha bagenzi be basigaye mu buzima bubakomereye.

Mu marangamutima menshi avanze n’amarira Uwineza Adephine, ati "Ndanezerewe mu mutima wanjye kuko nari ndushye ndemerewe bikomeye buri munsi ndara ku mbaraza z’abantu".

Avuga ko mu buzima yarimo, nta kintu na kimwe yari afite kuko yirirwaga agenda umujyi wa Huye asaba abahisi n’abagenzi kandi ari kumwe n’abana be bose.

Umuhanzi Titus yavuze ko ashingiye ku byo Imana yamukoreye kandi na we yaravukiye mu buzima bwo hasi, adakwiriye kubyibagirwa.

Yavuze kandi ko nubwo kuririmba no kubwiriza abantu hakoreshejwe ijambo ry’Imana ari byiza, byose bigira umurimo mwinshi hanakoreshejwe imirimo y’ivugabutumwa.

Ati "...nshingiye ku Bukristo n’aho Imana yankuye kuko nanjye nabayeho mu buzima buciriritse butari bwiza cyane rero iyo Imana ingiriye neza, ntabwo nakwizirikana jyenyine ahubwo nkwiriye no kuzirikana n’abandi bababaye".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Ntiyamira Muhire David we yasabye abantu bahabwa ibikorwa nk’ibi kubifata neza, ati "Ubutumwa ku bantu bahabwa ibikorwa nk’ibi, ni ukubifata neza... ni inzu aba yegukanye agiye guturamo n’umuryango we na we arasabwa guhozaho ibiri mu bushobozi bwe akaba yajya ayisana mu gihe igize ikibazo".

Iki gitaramo kitabiriwe mu buryo budasanzwe, cyabaye ku Cyumweru tariki 22/09/2019 kibera mu karere ka Huye kuri ADEPR Taba. Nyuma y’iki gitaramo, Thacien Titus ateganya kuzakora n’ibindi bitaramo bibiri harimo ikizabera muri Rubavu ndetse n’ikizabera muri Kigali, icyakora ntiyatangaje amatariki yabyo.

Thacien Titus uzwi mu ndirimbo ’Mpisha mu mababa’, ’Uzaza ryari Yesu’, ’Aho ugejeje ukora’ n’izindi yakoreye igitaramo gikomeye mu karere ka Huye yise ’Ntituzayoba Live Concert’ cyabanjirijwe n’igikorwa cy’urukundo cyo gutanga ku mugaragaro inzu yubakiye umubyeyi utishoboye.


Muri ’Ntituzayoba Live Concert’ Thacien Titus yari yatumiye Korali Iriba yo ku I Taba

Umva uko byari byifashe muri ’Ntituzayoba Live Concert’:






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo