Israel Mbonyi yasobanuye uko indirimbo ye nshya yayihimbye

Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Uyu musore ukomeje kugenda yubaka amateka akomeye ndetse akaba ari umwe rukumbi uzaririmbana n’icyamamare Doen Moon ubwo azaba yaje mu Rwanda muri uku kwezi kwa 2, yagize byinshi atangaza ubwo yaganira n’ikinyamakuru umubavu.com ndetse anavuga byinshi ku bijyanye n’indirimbo nshya yakoze ikomeje gukundwa na benshi ku rubuga rwa Youtube.

Umunsi w’ejo ku wa mbere nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo ye yise “Ndarara iwawe" yumvikanamo amagambo meza asubiza impembero mu mitima iba yaravuye mu gakiza.

Avuga ku ndirimbo ye nshya, Israel Mbonyi yagize ati ”iyi ndirimbo imaze igihe nyihimbye, nayihimbye ndi mu bihe byo gusenga navugaga ku kuru ya Yesu na Zakayo, au faite ni amagambo Yesu yabwiye Zakayo ngo manuka uze aho ndi kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe kandi niyo ndirimbo ya mbere nkoze muri uyu mwaka”.

Mbonyi yakomeje kuvuga ku bijyanye n’igitaramo afitanye na Doen Moon mu kwezi kwa 2 aho yatangaje ko yabyakiriye neza kuba agiye gukorana n’umuramyi ukomeye ku isi yakuze yumva akiri umwana muto.

Mbonyicyambu uzwi ku mazina ya Israel Mbonyi afite imizingo 2, umwe yise ’Number one’ yashyize ahagaraga akigaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2015 n’undi yise ’Intashyo’ yashyize aharagara mu mwaka wa 2018.

Umva hano indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise "NKWIYE KURARA IWAWE":

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo