Impinduka zikomeye muri Gospel yo mu Rwanda

Mu karere ka Musanze hagiye kubera igitaramo cyatumiwemo abaririmbyi banyuranye bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibi bikaba bigiye gukorwa n’itsinda Ingoma Entertainmeny Group rizanye impinduka mu gutegura ibitarambo by’indirimbo zihimbaza Imana. Abatumiwe muri iki gitaramo ni:, Healing Worship Team , Olivier Roy, Danny Mutabazi na, Patient Bizimana.

JPEG - 46.6 kb
Olivier Roy umuhanzi akaba n’umunyamakuru azitabira iki giterane ndetse anaririmbe

Amashimwe concert’ cyateguwe na kompanyi yitwa Ingoma Entertainment Group hagamijwe kwagura umurimo w’Imana no kongera imbaraga mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Iki gitaramo kizaba tariki 21/07/2018 kibere kuri Fatima Hotel iherereye mu mujyi wa Musanze. Kwinjira ni 5,000Frw, 3,000Frw ndetse na 2,000Frw.

Muri iki gitaramo cyiswe ’Amashimwe concert’ abagiteguye bavuga ko bazanye impinduka zitari zimenyerewe mu Rwanda kuko ibitaramo byabo bazajya babyishyuz. Muri iki gitaramo hatumiwe; Healing Worship Team ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye, Danny Mutabazi ukunzwe mu ndirimbo ’Carval’ ndetse na Olivier Roy ukunzwe mu ndirimbo ’Ni yo ibikora’, ’Ubu ndatuje’ ’Ntararenga inkombe’ Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo ’Ubwo buntu’, ’Ikimenyetso’ n’izindi.

Ngo mu bitaramo Ingoma Entertainmeny Group izakorera mu tundi turere, izatumira n’abandi bahanzi banyuranye. ’Kwibutsa abantu kongera kwibuka imirimo Imana yakoze bakayishima n’ububyutse muri rusange’ ni bwo butumwa bw’ibanze bashyiriye abanya Musanze nkuko Ntaganira Theogene umwe mu bayobozi ba Ingoma Entertainment Group yabitangarije Inyarwanda.com.

JPEG - 208.5 kb
Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi batumiwe muri iki giterane

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi batumiwe muri iki giterane
Abateguye iki gitaramo batangarije umubav.com ko nyuma y’igitaramo bazakorera i Musanze, bafite gahunda yo kujya n’ahandi mu Rwanda. Ni ubwa mbere iyi kompanyi yumvikanye mu gutegura ibitaramo. Bavuze ko bafashe umwanya uhagije wo kubisengera. "Twarayisengeye twagerageje kwamamaza neza bishoboka." Ku bijyanye n’intego y’ibi bitaramo bagiye guhera i Musanze, bagize bati: "Icyo twifuza ni ugukizwa kw’abantu n’ubwitabire budasanzwe no kuzamura impano z’abahanzi ba gospel nyarwanda."

Ubwo basobanuraga Ingoma Entertainment Group abo ari bo, Ntaganira Theogene umwe mu bayobozi bayo yagize ati: "Ni compony itegura ikanayobora ibitaramo bya gospel nyarwanda yatangijwe n’abakozi b’Imana bishyize hamwe intego ni ukuzamura urubyiruko rufite impano ya gospel no kwagura gospel nyarwanda kandi ije gukomereza aho izindi zigejeje ikanarenzaho byiza cyane.

JPEG - 228 kb
Danny Mutabazi nawe azaririmba muri iki gitaramo
JPEG - 62.4 kb
Healing Worship Team bategerejwe i Musanze





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo