Impamvu Theo Bosebabireba agiye kujya i Wawa

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka ’Theo Bosebabireba’, agiye kujyana i Wawa na Arise Rwanda Ministries mu gikorwa kigamije gutanga ubutumwa ku rubyiruko ruhagororerwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, Umuryango Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage mu Karere ka Rutsiro by’umwihariko Umurenge wa Boneza uzakorera ivugabutumwa ku kirwa cya Iwawa ahari urubyiruko rwinshi ruhagororerwa kubera ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Ni muri gahunda y’ivugabutumwa uyu muryango usanzwe ukora. Theo Bosebabireba ni we muhanzi uzifashishwa muri ibi bikorwa aho biteganijwe ko azatanga ubutumwa kuri uru rubyiruko binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya afite bukomeye.

Theo Bosebabireba kandi azaba ari kumwe n’abavugabutumwa bakomeye baturutse muri Leta Zumwe Ubumwe za Amerika barimo uwitwa Pastor Bob uyoboye umuryango ukora ivugabutumwa muri Gereza witwa Empty Tombs Ministries ndetse na Pastor Gregg uyoboye inama y’ubutegetsi ya Arise Rwanda Ministries, hazaba kandi hari na Ev John Gasangwa uyobora Arise Rwanda Ministries n’abandi.

Iki gikorwa kandi kizakurikirwa n’igiterane gikomeye cyane cyiswe Boneza for Jesus Festival kizabera kuri stade y’uyu muryango iri I Boneza. Iki giterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba ndetse na Healing Worship Team n’abavugabutumwa barimo na Ev.JD.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Bwana Darius Rukundo uhuza ibikorwa bya Arise Rwanda Ministries, yavuze ko bategereje uyu munsi ngo kuko ari uw’amateka ku buzima bw’abayanya Boneza ndetse n’abagororerwa i Wawa ngo kuko hari ubutunzi bwinshi Theo yibitsemo buzafasha abantu kubohoka binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya. Yongeyeho ko abavugabutumwa bafite na bo ari beza ku buryo uzitabira wese azataha akozweho.


Pastor Gregg na Ev John Gasangwa bazaba bari muri iri vugabutumwa


Ev JD uyobora At Jesus Feet Ministries


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, Umuryango Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage mu Karere ka Rutsiro by’umwihariko Umurenge wa Boneza uzakorera ivugabutumwa ku kirwa cya Iwawa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo