Imikirize y’urubanza rw’umunyamakuru Gatera na ADEPR

Komite ishinzwe imyitwarire mu Rwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), yafashe umwanzuro wo gutegeka umunyamakuru Gatera Stanley gukosora inkuru yanditse ku Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR rivuga ko ‘iriharabika’ ndetse no kwisegura ku basomyi ko yabagejejeho inkuru adafitiye ibimenyetso bihagije bitaba ibyo hakitabazwa ibyo amategeko ateganya.

Uyu mwanzuro wasomwe n’uyoboye abakomiseri ba RMC ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020 gusa uyu munyamakuru yabwiye UMUBAVU ko nta mwanzuro n’umwe agiye gushyira mu bikorwa.

Iyi nkuru yakozwe n’Umunyamakuru Gatera Stanley yasohotse mu kinyamakuru ‘Umusingi’ abereye umuyobozi aho yavugaga ko ‘Abayobozi ba ADEPR barashinjwa gukorana n’abagambanira igihugu’. Yasohotse ku wa 17 Mutarama 2020.

ADEPR ikimara kubona iyi nkuru yitabaje RMC ari na yo ifite inshingano zo gukurikirana inozwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera inyungu rusange zabo nk’uko bigenwa n’itegeko no 2/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 rivuga ku kwigenzura kw’itangazamakuru mu Rwanda.

Ku wa 12 Werurwe 2020, nibwo ADEPR na Gatera bitabye RMC ngo bakiranurwe ariko icyo gihe habaho kutumvikana ku mpande zombi.

Icyo gihe Abakomiseri ba RMC bagaragaje ko nyuma yo kwitegereza ibyanditse mu nkuru basanze ikinyamakuru cyaratandukiriye ibyo itegeko riteganya, nk’ihame rya 1 n’irya 2.

Bakomeje bavuga ko uwanditse inkuru atayitohoje neza ngo anahe ijambo abo ivugaho mbere yo kuyisohora.

Bityo rero basanze yarongeye guhohotera ihame rigenga imyitwarire y’abanyamakuru rya 11 na 14 rivuga ku makabyankuru y’amafoto ndetse n’amashusho.

Gatera Stanley abajijwe niba afite ibimenyetso bigaragaza ko ADEPR ikorana n’abagambanyi , yarabyemeye ariko yirinda kubigaragaza.

Ku wa Kane, abakomiseri ba RMC basomye imyanzuro itatu irimo kuba uyu munyamakuru Gatera Stanley agomba gukosora inkuru yanditse kuri ADEPR, kwisegura ku basomyi ko yabagejejeho inkuru adafitiye ibimenyetso bihagije bityo bitaba ibyo hakitabazwa amategeko.

Nyuma y’iyi myanzuro UMUBAVU wegereye umunyamakuru Gatera ngo umubaze niba agiye gushyira mu bikorwa ibyo yategetswe n’abakomiseri ba RMC, agira ati "Niba bidahagije (ibimenyetso) bage kundega mu rukiko, sinakosora inkuru mfitiye ibimenyetso, reka ntabwo bishoboka".

Yavuze ko inkuru yakoze ayifitiye ibimenyetso bihagije, ati "Inkuru nakoze nyifitiye ibimenyetso bihagije kandi iyo babona bidahagije bari kunsaba n’ibindi...".

Ashinja abamuburanishaga muri uru rubanza kubogamira kuri ADEPR, ati "Babogamiye ku ruhande rwa ADEPR nyine, erega RMC iyobowe na ADEPR, none se urumva watsinda ADEPR kandi ariyo ikurega ari na yo ikuburanisha, ntabwo bishoboka rero".

Yakomejue ati "Ikizashoboka ni uko tuzajya mu rukiko, ni byo byiza".

Yongeye kubazwa niba nta mwanzuro n’umwe agiye kubahirizwa, umunyamakuru Gatera ati "Habe n’umwe kabisa".

Byose urabyiyumvira muri iyi nkuru irimo n’izindi nyinshi wakwiyumvira mu majwi no mu mashusho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
inn Kuya 15-07-2020

Ko uyu munyamakuru avuga ko RMC iyobowe na ADEPR ni gute itorero riyobora urwego rwabanyamakuru ?????
ibi nabyo ubwabyo ndabona harimo ikosa!!!!