Imana izi ikiguzi cy’umusore wo muri 2018 udasambana- Pasiteri Hortense Mazimpaka

Pasiteri Hortense Mazimpaka uyobora Itorero Believers Worship Center yavuze ko ukuboko kw’Imana kuzahora ku bantu birinda gukora ibyaha birimo n’ubusambanyi kandi bari mu isi ibakururira gukora ibyaha, bazandikwa mu gitabo cy’uwibutso n’igitabo cy’ubugingo mu ijuru.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2018 mu masengesho yatumiwemo arimo kubera mu itorero ryitwa Shiloh Prayer Mountain riherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Pasiteri Hortense yagaragaje ko muri iki gihe gukora ibyaha ari ibintu bigezweho kuburyo bigoranye kubona umusore n’inkumi bakundana badasambana.

Yavuze ko ibyo byaha byadukiriye na bamwe mu bitwa abakirisito. Abitwa abakirisito bakora ibyaha we yise abapagani bo mu rusengero yabanenze avuga ko bakomeje gutukisha izina ry’Imana kuko iyo bakora ibyaha basiga icyasha abikirisito nyakuri bose.

Ati: “Iyo ufite umusore w’inshuti yawe musambana azi ko uririmba muri korali, agirango abakobwa bose baririmba ni abasambanyi kandi si byo, harimo abakobwa birinze bameze nka Rebeka, harimo n’abasore badapfa gufatafata bameze nka Isaka.”

Yakomeje avuga ko Imana isobanukiwe neza ko bigoranye kwifata muri iki gihe ariko yongeraho ko Imana izagororera ababashije kwifata muri iki gihe kigoranye.

Ati: “Imana izi ikiguzi cy’umusore wo muri 2018 udasambana, Imana irabizi ko bitoroshye ko umukobwa abaho adasambana kandi nta kanzu afite anakeneye telefone igezweho, izi uko kwitanga, ntabwo ibipfusha ubusa, irabizi ko bitoroshye gukiranuka muri iki gihe kandi uri umugabo ufite amafaranga yo kujya mu Bushinwa na Dubayi ukajyanayo n’abakobwa ariko ukabyiyima…..

….Iyo rero uhisemo kubaha Imana kandi turi mu kinyejana kubaha Imana bitagezweho kandi bitoroshye Imana imenya icyo kiguzi. Ni yo mpamvu iyo igize amahirwe ikabona umuntu nk’uwo imubandararaho, ikamukomeraho! Nta kintu cyamukoraho, ikangara ibintu byose ikavuga iti ‘uyu ni uwanjye, ntabwo akorwaho.”

Aba bose bemera kugaragaza itandukaniro mu bapagani, ngo bandikwa mu gitabo cy’urwibutso cyanditsemo imirimo y’abakiranutsi, kuko ngo ntabwo Imana ikiranirwa ngo yibagirwe imirimo y’abera.

Yavuze ko mu isi umunyabyaha ashobora kuronka ibintu abantu bakagirango ni umugisha ariko ngo burya biba ari umuvumo kuko bitarimo gukiranuka no kubaha Imana.

Ati: “Birashoboka ko umunyabyaha yabaho neza ibyo twita umugisha w’ibifatika bikamubaho, nyamara nubwo byitwa umugisha burya ntabwo ari umugisha!”
Yahamije ko umukiranutsi nubwo yanyura mu makuba akomeye, igihe iyo kigeze Imana iramutabara bikamenyekana hose ko Imana yubaha ari Imana itibagirwa imirimo y’abera.

Yatanze urugero kuri Yozefu uvugwa muri Bibiliya wirinze gukora icyaha cyo gusambana na muka Potifari nyamara nyuma bikaza kurangira abaye umutware ufite icyubahirpo kiruta icy’abo mu gihubo bose uretse umwami.

PNG - 833.6 kb
Pasiteri Hortense Mazimpaka arasaba Abakirisito kwirinda icyatukisha izina ry’Uwiteka Imana

Source: Ibyishimo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Anne Kuya 28-11-2018

Maman Hortense Imana iguhezagire, nubwo gukiranuka bigoye ariko birashoboka kandi Imana izaduhembera ko twayikiranukiye mu isi iberamo ibyaha,duturanye nabyo

Anne Kuya 28-11-2018

Maman Hortense Imana iguhezagire, nubwo gukiranuka bigoye ariko birashoboka kandi Imana izaduhembera ko twayikiranukiye mu isi iberamo ibyaha,duturanye nabyo

Bizimana Kuya 28-11-2018

Imana imbabarire ubusambanyi kuko nabwirize kenshi kugeza kuri 27 and arko uyumunsi ndimubusambanyi kdi n’uyumunsi nabikoze gusa ndapfukamye manager mbabarira kdi mbabarira
0789229696 iyo nber niyo nkoresha mumpe iyuwomu pastor tujye tuganira kunzira y’umusaraba

Bizimana Kuya 28-11-2018

Imana imbabarire ubusambanyi kuko nabwirize kenshi kugeza kuri 27 and arko uyumunsi ndimubusambanyi kdi n’uyumunsi nabikoze gusa ndapfukamye manager mbabarira kdi mbabarira
0789229696 iyo nber niyo nkoresha mumpe iyuwomu pastor tujye tuganira kunzira y’umusaraba

Niyitegeka Anastase Kuya 28-11-2018

Ndunyuzwe Imana ikomeze
Kugukora kumaso Pasteur