Iliminati ifite inkomoko muri Bibiliya, amadini yose nayasenya-Ikiganiro na Past Musafiri

Pasiteri Musafiri Theogene uyobora Ukuri Ministries iherereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali asobanura ko inkomoko y’umuryango wa Illuminati ukunze kutavugwaho rumwe iri muri Bibiliya, akavuga ko ahawe ububasha bwo kugira icyo akora ku madini n’amatorero yose, icyo yakora ari ukuyasenya kuko ngo yose yubakiye ku kinyoma ndetse no gushyira imbere inda gusa.

Illiminati ni umuryango uvugwaho byinshi bitandukanye harimo gukorana cyangwa gukorera satani ku isi gusa igitera ubwoba kurushaho ni uko usanga bivugwa ko abantu bakomeye ku isi barimo n’abiyahimana ndetse bafite ububasha bukomeye ku mibereho y’abantu mu ngeri zose ari bo banyamuryango b’imena bayo.

Mu kiganiro kirambuye Pasiteri Musafiri yagiranye n’UMUBAVU, yavuze kandi uburyo Bibiliya ntawayejeje akavuga ko Imana itigeze iza ngo iyeze, ati "Ntabwo Imana yigeze iza ngo yeze ibi bintu, ni ibintu biterateranyijwe ejobundi".

Ku kuba hari Bibiliya Yera bishobora gufatwa ko yejejwe hagendewe ku buryo yitwa, Pasiteri Musafiri avuga ko buri muryango wagiye ushaka imvugo ushyira ku gitabo cyawo kugira ngo rizakurure abasomyi, ati "Buri muryango wose wagiye ushyigikira igitabo cyawo nyuma bashyiraho izina rikurura abantu kugira ngo bagire amatsiko yo gusoma iki gitabo, rero kuvuga ngo byaregejwe ni abantu banditse hano ’iyera’ (avuga Bibiliya Yera) kugira ngo abantu bagire amatsiko yo gusoma".

Pasiteri Musafiti uvuga ko yatangiye kugira impano y’ubuhanuzi afite imyaka irindwi y’amavuko, avuga ko mu 2005 aribwo yatangiye Ivugabutumwa mu buryo bweruye kugeza magingo aya.

Avuga ko Minisiteri ayoboye atari iyo kwaka amaturo n’ibyacumi, ngo ahubwo ni iyo kwita ku mfubyi n’abapfakazi (abababaye bose).

Ati "Ntabwo twebwe tugusaba ngo tuze duhaze ibifu hoya, twebwe tugendera muri principe ’ushonje ni inde’ ".

Ibi n’ibindi byinshi Pasiteri Musafiri yahishuriye mu kiganiro twagiranye urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo