Igihano cyahabwa uwabeshyeye Apôtre Gitwaza

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple yongeye kugarukwaho nyuma y’ubutumwa bwe bwagoretswe, bugasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu nyigisho ye yibanze ku ngingo y’ ‘Ukuri kutuzuye’ yavuzemo ko “Abakirisitu basengera mu itorero rye ni bo bazajya mu ijuru, abatahasengera ishyano ribaguyeho.”

Aka gace gato kakuwe mu butumwa bwe gatangira gusakazwa ku wa 28 Ukwakira 2018, benshi batangira kumwijundika.

Mu gusesengura neza ariko bigaragara ko ubutumwa bwagoretswe n’umuntu utaramenyekana.

Ukuri nyako ni uko Gitwaza yigishaga ku bakirisitu bemera ikintu bakagitsimbararaho bakavuga ko abandi batazajya mu ijuru, ko bagiye kurimbuka.

Yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”

Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.

Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”

“Utumva iri jambo urumva yazamenya ijuru gute? Ibyo harimo ukuri kumwe ariko ni igice. Niba twigisha ijambo ritegura abantu kujya mu Bwami bw’Imana, impande zacu hari abandi barifite. Ikibazo ni uko tutaramenyana cyangwa ntitwemera ko bahari kuko twafunze ibitekerezo twiyemeza ko aritwe dufite ukuri.”

Uwafashe ubutumwa bwa Gitwaza akabukuramo agace gato kanyuranye n’ubwatanzwe ashobora guhanwa nkuko biteganywa n’ingingo ya 157 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ivuga ko umuntu wese utangaza, ku bw’inabi hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose, amagambo yahinduwe agatangazwa uko atavuzwe cyangwa amashusho n’amafoto by’umuntu byagaragajwe uko bitafashwe, ntagaragaze ko binyuranyije n’uko byafashwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Itorero Zion Temple ryasohoye itangazo riburira abakirisitu kwitondera ubutumwa busakazwa ku mbuga nkoranyambaga bugamije gusenya ivugabutumwa, guteza umwiryane mu matorero ya girikirisitu no kwangiza isura ya Gitwaza no kumugaragaza nk’umwibone.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Dusabe Kuya 31-10-2018

Gitwaza ahubwo naceceke kuko ibyo avuga byose biramusema ketetse niyitegura kujya yisobanura kuri buri jambo ryose avuze cg mbere yo kuvuga ajya abanza ategure! Ubundi nta muntu uzi ubwenge uvugira mu ruhame atateguye niyo mpamvu usanga n abayobozi bacu bakoresha imvugo zidakwiye bakajya kwisama basandaye ugasanga ntibibuka nibyo bavuze. Ubwenge nicyo bubereyeho sibyo kuvuga rubanda iguha amashyi ukagirango ibyo ivuga ni byiza cg ni ukuri.

ERIC Kuya 30-10-2018

WOWE NSHIMYUMUKIZA Ufite Ingengabitekerezo n’urwango wanga Gitwaza gusa.uravuga nkaho ari wowe umusebya mw’itangazamakuru.ibyo bamusebeje ubu ntacyo ubivugaho uravuga ngo nonese ubushize ntiyirase?ubushize se ho wakurikiranye inyigisho ye yose?uzi abo yabibwiraga?icyo baganiraga urakizi?ni wowe yabwiraga?
ariko uriya munyamurenge mumwangira iki koko?watangije itorero ryawe?cg wamusanze akakugira inama uburyo batangira itorero?ufite ishyari ryiki Xavier!niba warabuze akazi urabona gutuka Gitwaza bizakaguhesha?no gucuruza byarakunaniye?nta soko rishyashya Nyabugogo bari kwingingira abantu gufatayo ibibanza wagiyeyo ukava mu matiku no gushaka gusarura ibyo utaruhiye!

Nshimyumukiza xavier Kuya 29-10-2018

Nonese bitashoboka ko umuntu yahindura akabeshyera umuntu nka gitwaza ko atariwe wabivuze,nonese naririya jambo ahertse kuvura kwariwe muhanuzi wenyine?nukumuharabika,ngewe ndabona abantu ywitwako dusenga,dukwiriye gushishoza kuko dushobora kuzashiduka twisanze abantu habi,icyo moamyacyo nuko byanze bikukunze ayamagambo gitwaza avuga,afite,ikintu kibyihishe inyuma kandi muzabibona,kuko ntabwo,Imana yomwijuru izakomeza kwihanganira ibintu nka biriya biriho murikigihe,byo kwishyira hejuru bingana kuriya,gitwaza se,arusha nebukadinezali umwami wibabuloni ubutunzi yarafite no kwishyira hejuru kwe ntago byatumye,adahabwa igihano cyimyaka irindwi no kurisha nkinka.gitwaza nagabanye umuvuduko kuko,arimo gucumuza,abantu.Imana ibahe umugisha,kandi,itubabarire.murakoze.