Ibyahishuwe: Imperuka yatangiye ku munsi wa Pentekote-Ev Jean Luc arasobanura byinshi

Umuvugabutumwa Ikingeneye Jean Luc (usengera muri ADEPR) ukomeje gusobanurira abantu igitabo cy’Ibyahishuwe bigacishwa ku muyoboro wa Video (Channel) y’UMUBAVU TV ONLINE, asobanura uburyo iki gihe duhagazemo ari icy’imperuka n’igihe nyirizina yatangiriye.

Ev. Jean Luc avuga ko imperuka yatangiye ku munsi wa Pantekote mu gihe Umwuka Wera yamanukiraga Intumwa kuko byari byarahanuwe na Yoweri ko mu minsi y’imperuka Imana izasuka Umwuka Wera ku bantu bose kandi Umwuka Wera wamanutse ku munsi wa Pantekote nyine, ati "Bivuze ngo icyo gihe imperuka yari itangiye, imperuka yari itangiye igihe Umwuka Wera yamanukaga".

Icyo twabibutsa ni uko Ev. Ikingeneye Jean Luc afite ubuhanga bwo kumenya Bibiliya by’umwihariko igitabo cy’Ibyahishuwe benshi badakunze kumenya neza, we yahishuriwe n’Imana ikamwihera kukimenya by’umwihariko.

Ibi byatumye na we ashaka gusangiza abandi ibiri muri iki gitabo dore ko hakoreshwamo amagambo n’imvugo uwo ari we wese atapfa kumva atabihishuriwe n’Imana.

Muzakomeza kugenda musobanukirwa byinshi kuri iki gitabo nkuko bizakomeza kunyuzwa kuri iyi Channel yacu y’UMUBAVU TV ONLINE. Imana ibahe umugisha!

Iyumvire byose muri iyi Video aho Ev. Jean Luc akomeje gusobanura igitabo cy’Ibyahishuwe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo