Iby’ingenzi wamenya ku muvugabutumwa Vujicic utagira amaguru n’amaboko

Nicholas James Vujicic ni umwimukira utuye muri Australia. Afite imyaka 37 y’amavuko yavukanye uburwayi bwitwa ‘Tetra Amelia Syndrome’ bwatumye avuka adafite amaguru n’amaboko.

Usomye ku rubuga nkusanyamakuru rwa Wikipedia, rukubwira ko nyina akimara kumubyara abaganga bamumenyesheje ko yibarutse umwana ufite ubumuga bwo kutagira amaguru n’amaboko yanga kumufata no kumwegera amwitiranya n’igikoko.

Gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma nyina na se bemeye ko ariko Imana yabishatse bamwitaho baramurera arigishwa yitabwaho nk’abandi bana bose. Bitewe n’imibereho Nicholas yabonaga abayeho ihabanye n’uko yabonaga bagenzi be biganaga bafite amaguru n’amaboko we bimugora hakaba n’abamwitaga umushwi w’inkoko bitewe nuko agenda, yigeze afatwa agiye kwiyahura Imana ikinga ibiganza.

Iyo nshuro nyina yaramuganirije yifashisha ikinyamakuru amusomera inkuru y’umusore wavukanye ubumuga nk’ubwe ariko wumuherwe araganirizwa afata umwanzuro wo kuyoboka amasengesho ahera ubwo yifatanya n’amatsinda y’amasengesho yarahuriyemo n’urundi rubyiruko.

Kuva ubwo yishimira ubuzima abayemo. Ku myaka 21 y’amavuko Nicholas yasoje Kaminuza icyiciro cya mbere mu bucuruzi afite amanota meza. Yaje kuba umuvugabutumwa ukomeye.

Mu mwaka wa 2005 yatangije umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa utegamiye kuri Leta witwa ‘Life Without Limbs’. Yagaragaye muri Film yitwa ’The Butterfly Circus’ ndetse mu mwaka wa 2010 yahawe igihembo cy’umukinnyi ukunzwe muri Film ngufi. Mu 2011 yashyize ahagaragara indirimbo ye yitwa ‘Something more’ ifite n’amashusho.

Yanakinnye muri Filime z’uruhererekane ‘The Lost Sheep’ na ‘Better Man event.’ anakora ibiganiro bitandukanye kuri Televiziyo nk’icyitwa ‘Nick Vujicic: Be the Hands and Feet’.

Nick James Vujicic ni umunya-Australia w’umuvugabutumwa, utanga ibiganiro. Yavutse ku itariki ya 4 Ukuboza 1984 i Melbourne, yashakanye na Kanae Miyahara muri 2012, babyarana abana 4 (Dajan Levi Vujicic, Olivia Mei Vujicic, Kiyoshi James Vujicic na Ellie LaurelVujicic).

PNG - 624 kb
Umuvugabutumwa Nicholas James Vujicic wamamaye ku isi mu bihe bitandukanye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo