Ibihanda 3 byugarije Afurika bizakurwaho n’amasengesho y’abaramyi b’ukuri-Apôtre Gitwaza

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku Isi yagarutse ku bibazo/ibihanda bitandukanye byigaruriye Afurika avuga ko hakenewe abaramyi b’ukuri bagomba kujya ku misozi itandukanye bagasengera ibi bihanda byigaruriye uyu mugabane bityo bikavanwaho.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019, mu muhango wo gusoza igiterane cyiswe ‘Africa Haguruka’ cyari kimaze iminsi umunani kibera kuri Stade ya IPRC Kicukiro (ETO Kicukiro).

Iyumvire unareba uko byari byifashe mu gusoza igiterane ’Africa Haguruka’:

Intumwa y’Imana Gitwaza yagarutse ku byo yise ibihanda 3 byugarije umugabane wa Afurika, avuga ko bizakurwaho n’abaramyi b’ukuri bazahaguruka bakajya ku musozi w’amasengesho.

Ibyo bihanda bitatu byibasiye Afurika, Apotre Dr Gitwaza yagaragaje ni intambara, inzara ndetse n’ibyorezo.

Yagize ati “Iyo tureba tubona Afurika yibasiwe n’ibihanda bitatu bikomeye. Igihanda cy’intambara, igihanda cy’inzara n’igihanda cy’ibyorezo.Dufite ikibazo cy’inzara, dufite ikibazo cy’indwara dufite n’ikibazo cy’intambara.”

Apotre Gitwaza yavuze ko ibihugu byinshi byamaze gushaka ibisubizo by’ibi bihanda, abaturage babyo bakaba babayeho mu buzima bwiza.

Yagize ati “Ibihugu byinshi byakemuye ikibazo cy’inzara, ibihugu byinshi byakemuye ikibazo cy’ibyorezo, ibihugu byinshi byakemuye ikibazo cy’intambara.Ibyo bihanda bitatu tubisigaranye aha muri Afurika. Nta wundi mugabane basangamo indwara z’ibyorezo nka Ebola, Malaria, Sida uretse Afurika. Kuki dufite intambara, indwara n’inzara? Hari ikibazo.”

Gitwaza washimangiye ko ibi bibazo Afurika izabikurwamo no gusenga yavuze ko hagomba kuzaboneka abaramyi b’ukuri bazahaguruka bagasengera umugabane.

Ati “Dukeneye Abaramyi beza bajya kuri ya misozi irindwi. Ntidukeneye abajya ku kazi dukeneye abajya kuramya Imana kuri iyo misozi. Dukeneye abaramyi b’Imana.”

Yunzemo ati “Abaramyi b’ukuri nibo bagomba kujya ku misozi itandukanye bagasenga ibi bihanda byigaruriye Afurika bikavanwaho. Abo bantu turabakeneye."

Kuri iyi nshuro, igiterane ‘Africa Haguruka’ cyasojwe mu bihe bidasanzwe byo gusaba kubana n’Imana muri gahunda zose, Apôtre Dr Paul Gitwaza asabira imbaga y’abayitabiriye kubona impinduka mu buzima bwabo, ubw’igihugu n’umugabane wa Afurika.

Africa Haguruka yabaga ku nshuro ya 20 kuva mu 2000, ubwo Gitwaza yagiraga iyerekwa ryo guhembura umugabane binyuze mu kuwushyira mu maboko y’Imana.

Kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavugabutumwa n’abakozi b’Imana baturutse mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba no mu Majyepfo n’ibindi byo hanze ya Afurika nka Amerika, u Butaliyani, Israel, u Busuwisi, u Bubiligi, u Bufaransa, Canada n’ibindi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
bienvenu Kuya 16-08-2019

be blessed great man of God !!!!!!!!!!!!!!!ibyo uvuga nukuri kwuzuye.