Haribazwa ingufuri zizafunga insengero zikorera mu mizi y’ibiti no mu buvumo

Mu gihe hakomeje gufungwa insengero zitujuje ibyangombwa izindi zigasabwa kugira ibyo zuzuza kugira ngo zikoreshwe ari nako hakomeza kubungwabungwa umutekano w’abazisengeramo, hari ahandi hantu hakunze gusengerwa na ho hakwiye kurebwaho ariko kandi hakibazwa uburyo hashyirwaho ingufuri bitewe n’imiterere yaho.

Aho ni hamwe na hamwe mu buvumo abaturage babarirwa mu idini ry’abarokore, abakusi n’abandi bakunda kugana, bavuga ko bagiye kwinginga Imana.

Hari n’ahandi usanga abaturage bashukwa n’ab’iyita abavugabutumwa cyangwa se abahanuzi, bakabajyana mu mizi y’ibiti byacukutse bavuga ko babisengeyemo Imana ihita ibumva ikabasubiza.

Bamwe mu babona iyo myitwarire y’abiyita abahanuzi bagashuka abaturage bagamije indonke, bavuga ko Leta yahagurukiye gufunga insengero zitujuje ibyangombwa, ikwiye kuzibuka n’izi.

Umwe mu babonye insengero nk’izi anatanga inama ku bkirisitu, avuga ko bikwiye gusenga ariko umuntu agashyiramo ubwenge.
Yagize ati” Nyabuneka Nyabuneka, Imana ni Isumbabyose, ni Ishoborabyose, Ibera hose icyarimwe. Nubona bakujyanye gusenga imana yihisha mu mizi y’ibiti, bakakujyana ku mana iba munsi y’ibiraro, bakakujyana mu buvumo bw’impyisi n’impimbi, ngo niho ikumva uzamenye ko kakubayeho. Dusenge tunashyiramo akenge Imana yaduhaye.”

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Musa Kuya 21-03-2018

Arikose ububwosubuyobe?Rwose abayobozi bayobya abantu bakwiye gufatirwa ibyemezo vuba ivugabutumwa rigakorwa nabarisobanukiye