Gospel Nyarwanda yungutse umuhanzi TUYISHIMIRE ’Bobo’ uzanye umwihariko

Muzika nyarwanda ikura umunsi ku wundi ari nako yunguka abahanzi bashya kandi ubona ko bafite impano n’akazoza gafatika. Umuhanzi mushya TUYISHIMIRE Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi ’Bobo’, ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospels) akaba azanye umwihariko w’indirimbo ziryoheye amatwi kandi zandikanye ubuhanga.

Tuyishimire Bosco (Bobo) atangiranye imbaraga nyinshi kuko yakoze indirimboye ya mbere yise ’UMUZINGO W’IGITABO’ iri mu njyana ya Rumba, ikaba ikoze mu buryo bwa Live kandi ari na Video Lyrics. Ubu iraboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ze zirimo Youtube, Facebook, WhatsApp na Instagra.

Ubusanzwe uyu muhanzi mushya w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, TUYISHIMIRE Bosco cyangwa se ’Bobo’ avuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nzige ariko ubu akaba abarizwa mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika.

Ni umukirisito wo mu Itorero rya Pentekote, ADEPR, akaba asanzwe ari n’umutoza w’abaririmbyi muri Peace Voice Group ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwase ya Rugando.

Si aha gusa abaye umutoza w’abaririmbyi kuko yagiye atoza andi makorari atandukanye arimo nka Chorale ELAYO n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya EL-ELYON Worship zibarizwa i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda ari naho yamenyekanye cyane (Mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abapentekote/CEP UR Huye Campus).

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’UMUBAVU, uyu musore yatangaje ko impano yo kuririmba atayikomora mu muryango we ahubwo ko ari impano yavuye ku Mana.

Ati "Impano yo kuririmba nayitangiye nkiri mutoya, nakuze mbyiyumvamo. Nkimara kumenya ubwenge nasanze mu rugo basenga, nange ntangira kujya njya gusenga nitoreza cyane mu ishuri ry’abana ryo ku Cyumweru, muri iryo shuri ry’abana niho natangiye kuba umutoza w’indirimbo bityo byansabaga guhimba indirimbo zo kwigisha abandi bana, aha rero niho namenyeye ko iyi mpano yo kuririmba idakomoka ku muryango wange ahubwo ari ituruka ku Mana".

Akomeza avuga ko kandi arangije amashuri abanza yakomereje mu yisumbuye agakomeza ya mpano ye yo gutoza abaririmbyi aribwo impano ye yagiye ikura kugeza ubwo ubu abaye umuhanzi.

Kugeza ubu umuhanzi TUYISHIMIRE Bosco amaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ’UMUZINGO W’IGITABO’.

Umunyamakuru w’UMUBAVU amubajije icyo ateganya mu bihe biri imbere by’umwihariko mu rugendo rwe rwa Muzika yatangiye, yasubije ko afite gahunda yo gushyira hanze izindi ndirimbo 2 mu mezi abiri ari imbere ari nako ategura igitaramo yise ’Umuzingo Live Concert’ ateganya gukorera mu karere ka Rwamagana muri izi mpera z’umwaka.

Ati "Nyuma yo gusohora indirimbo ’Umuzingo w’Igitabo’, ubu ndi gutegura igitaramo mu mpera z’uyu mwaka mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro urugendo natangiye rw’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo".

Abajijwe abahanzi afatiraho icyitegererezo (Role Model mu ndimi z’amahanga), yatubwiye ko hanze y’u Rwanda ari Don Moen wo muri Amerika, mu gihe hano mu Rwanda ari abahanzi Simon Kabera na Alex Dusabe.

Abajijwe kandi inama yagira abandi bahanzi bagenzi be, yavuze ko yabashishikariza guhimba bahereye kuri Bibiliya bakabwiriza abantu benshi mu ndirimbo baririmba babigisha Ijambo ry’Imana maze bakabasha gukira imitima.

Yongeyeho ko bagenzi be bakwiye kugerageza gukora neza bakajya bavuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo bejejwe ndetse barangwa n’urukundo muri byose nkuko ijambo ry’Imana ribibategeka.

Umuhanzi TUYISHIMIRE Bosco yasoje ikiganiro yagiranye n’UMUBAVU asaba abantu bakunda indirimbo zo guhimbaza Imana n’abakunda Imana muri rusange gushyigikira uyu murimo Imana ishyize muri we kimwe n’abandi bose Imana iri gukoresha kugira ngo ubwami bwayo bwaguke bukwire mu isi maze abatuye isi yose babone umucyo w’izuba ry’agakiza k’Uwiteka uneshereza abakunzi be.

Ati “Byose bikorwe ku bw’icyubahiro cy’Imana yacu (Only for God’s Glory)".

TUYISHIMIRE Bosco ’Bobo’ arashimira abantu bose bakomeje kumuba hafi mu nama zitandukanye bamugira, amasengesho, n’ubundi bufasha bukomeye kandi anashima n’Imana imugejeje aha akaba ayiragiza n’ibizaza byose.


Umuhanzi TUYISHIMIRE Bosco ’Bobo’ azanye itandukaniro muri Gospel Nyarwanda


Umuhanzi TUYISHIMIRE Bosco ’Bobo’ ari gutegura igitaramo mu mpera z’umwaka


Umva indirimbo ye hano:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MAHORO Simeon Lucky Kuya 2-09-2019

Andika Igitekerezo

Bosco turagukunda kdi ubutumwa utanga buratwubaka byumwihariko uririmba neza. nyuma yo kuduha indirimbo nziza cyn "Umuzingo w’igitabo " duhe nizindi kuko twarayikunze. hagataho courage

Rukundo Kuya 31-08-2019

Uyu muhanzi nakomerezeho rwose kdi Imana imushyigikire afite Impano idasanzwe.

imam Kuya 30-08-2019

courage bobo