Gicumbi: Bombori bombori  muri ADEPR kubera amafaranga

Abayobozi bo muri za paruwasi 22 z’itorero rya ADEPR mu karere ka Gicumbi barishyuza miliyoni 18 Frw batanze mu ishyirahamwe ADCD ryashyizweho rigamije kubafasha kwizigamira no kugurizanya none imyaka ikaba ibaye 13 nta nyungu babona.

Aya amafaranga batanze kuva muri 2005, bagiye bayatanga bakurikije imyanya yabo aho umushumba w’itorero yatangaga 2 000 Frw buri kwezi, umukuru w’itorero n’umucungangamutungo bagatanga 1 000 Frw [kuri buri umwe] naho umuvugabutumwa agatanga 600 Frw.

Iri rishyirahamwe ryari rigizwe n’abanyamuryango 242, rifitiwe umwenda wa miliyoni 18 Frw zirimo miliyoni 10 zagurijwe abanyamuryango bakaba batarishyura n’izindi miliyoni 8,5 zahawe urugaga rw’iri torero rya ADEPR ku rwego rw’Intara ruzwi nk’Ururembo.

Umwe mu banyamuryango agira ati “Icyo kibazo bakunda kukibaza mu itorero, gusa nta busobanuro duhabwa bikatubera urujijo, abanyamuryango bakaba bifuza kumenya aho ayo mafaranga ari, ndetse ko bagomba kuyasubizwa, kuko iyo Ikigega gipfuye buri munyamuryango asubizwa umugabane w’amafaranga yatanze.”

Iri shyirahamwe ryahagaritse imirimo yaryo kuva muri 2013, ngo kuva icyo gihe ntawamenye amakuru y’amafaranga yatanzwemo.

Butera Sylver wahoze ayobora Paruwasi ya Kageyo, ni we washize ririya shyirahamwe ADCD, bamushinja kuba yaratangaga inguzanyo atabimenyesheje abanyamuryango ndetse n’amafaranga yagiye yishyurwa na za paruwasi yaburiwe irengero.

Pasiteri Sunday Emmanuel uhagarariye Paruwasi ya Byumba avuga ko bajyaga baka inguzanyo muri kiriya kigega ariko ubu bikaba byarahagaze.

Ati “Ubu twese ntitukiguza, ntidutanga n’imisanzu kuko ikigega kiragaragara nkicyahagaze.”

Butera washinze iki kigega avuga ko iki kigega cyashyizweho kigamije gufasha abakozi b’Imana mu mibereho yabo nk’uko bitangazwa na Umuseke.

Ati “Twari dufite intego yo kuguriza abantu kugira ngo babone amafaranga y’abanyeshuri, no kugoboka abagize ibyago, tukaguriza abakeneye kugura ibigendesho mu murimo w’Imana cyangwa se kugura imirima, cyangwa abashaka gucuruza.”

Avuga ko ikibazo cyabayeho ari bariya bantu na za paruwasi bagurijwe ariko ntibishyure ziriya miliyoni 10,5 Frw n’Ururembo rwagurijwe miliyoni 8 Frw rukaba rutarishyura.

Avuga ko ubuyobozi bw’Ururembo bufite ubushake bwo kwishyura ariko ko aho bwateganyaga gukura ariya mafaranga ataraboneka.

Ahumuriza abanyamuryango ko ariya mafaranga azaboneka kuko abayagurijwe bose hari ibyemezo bibigaragaza.

Ati “Kuba abanyamuryango bazi aho amafaranga ari, tukaba dufite sheki y’amafaranga twabahaye, ntibatekereze cyane ku gihe gishize, nubwo yari imaze imyaka icyenda itangiye, ikaba imaze imyaka itanu ihagaze, barebe ku mbaraga z’uwishyura, nabyo babishingiraho, batuze bamenye ko bazishyurwa, ikibazo ni uko aho bayateganyaga bitari byakunda.”

Umuyobozi mushya uhagarariye ADPR ururembo rw’Amajyaruguru, Ndimubayo Charles avuga ko hashize igihe gito atorewe uyu mwanya ariko ko agiye gukurikirana iki kibazo kandi akaba yizeye ko kizarangira kitageze kure kuko ariya mafaranga yatanzwe mu mucyo akaba agomba no kugaruka muri ubwo buryo.

Abanyamuryango bavuga ko iki kibazo bari birinze kukizamura mu zindi nzego kuko bari bizeye ko kizakemuka mu bwumvikane ariko ko aho bigeze ngo bagiye kwiyambaza inzego za Leta.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Paulo Kuya 30-07-2018

Ariko se ubucuruzi mu idini burakwiye?birakaze!

Bidakunze ko nivuga Kuya 21-07-2018

A
ndika Igitekerezo Hanno

Ariko ko uko iminsi ihita ariko murushaho gusayisha,ubundi ubwo ntimurutwa n’ ibyapa?
Adepr burigihe niho hari ibibazo byingutu nta byiza mugira babavugaho? nge ndi umwe mubabarizwa muriryo,gusa mukeneye kwisobanukirwa intama n’ ihene bigatandukana inzira zikigendwa.Imana ihindure imitima yanyu mube abagabo nyabagabo mutazarengera bagakuraho association yacu kandi yarifitiye umumaro abakizirikana inzira y’ umusaraba.

emmy Kuya 19-07-2018

Murakoze turabashimiye kubw’amakuru mukomeza kutugezaho,turabinginze muzadukurikiranire amakuru y’abakristoo bafungishijwe n’abayobozi ba ADEPR birababaje kubona abyobozi bafungisha abkristo bayoboye pe kandi kucyumweru agahagararra ku ruhimbi akabwiriza icyakora Imana igomba kugira icyo ikora pe kandi na Leta yacu ibikurikirane abo bakristu ibarenganure