Ghana: Pasiteri wahanuye ko umuyobozi w’Abayisilamu azapfa mu 2019 ntibibe yahawe inkwenene

Rev Isaac Owusu-Bempah ufite itorero Glorious Word and Power Ministry rikorera mu gihugu cya Ghana, mujyi wa Accra yatangiye guhabwa inkwenene nyuma yuko ahanuye ko umwe mu bayobozi b’idini ya Isilamu azapfa muri uyu mwaka wa 2019 nyamara bikaba bitarabaye.

Uretse guhabwa inkwenene kandi uyu mupasiteri arasumbirijwe bikomeye dore ko urubyiruko rw’Abayisilamu muri Ghana rwigabije ndetse rukanangiza urusengero rwe kubera guhanura ibinyoma.

Ku wa 31 UKuboza 2018 nibwo Rev Owusu-Bempah yahanuye ko mu 2019 hari uzapfa hagati ya Imam Nuhu Sharabutu na Mahamudu Bawumira umwungirije.

Ibi byarakaje cyane abayisilamu ndetse bamwe mu rubyiruko babwira uyu mupasiteri ko akwiye gusaba Imam Sharabutu imbabazi ariko ntiyabikora.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko ku wa Gatatu urubyiruko rwitwaje ibikoresho birimo imihoro rwinjiye muri ruriya rusengero rukangiza ibintu bitandukanye birimo intebe n’amadirishya.

Iki gikorwa uru rubyiruko rwakinyujije ku rubuga rwa Facebook kirimo kuba, aho banagaragaye bahanura icyapa cyariho ishusho ya Rev Owusu-Bempah.

Iki gikorwa ariko cyamaganywe na Imam Sharabutu wahamagariye abayisilamu kurangwa n’ituze, kandi ababajwe n’ubuhanuzi bw’uriya mupasiteri bakamubabarira nubwo nta mbabazi yasabye.

Ubuhanuzi mu madini cyane aya gikirisitu bukunze kumvikana cyane muri Afurika, aho abayobozi b’amatorero bagenda bavuga ibintu bizaba mu bihe bizaza.

Ubuhanuzi bwaherukaga kuvugwa cyane ni ubwa TB Joshua wo muri Nigeria aho mu 2016 yahanuye ko Hillary Clinton azatsinda amatora ya perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu bitegeze bibaho kuko umwanya w’umukuru w’igihugu wegukanywe na Donald Trump.

Abantu benshi batangiye kumuha inkwenene nyuma y’uko ibyo yavuze bitabayeho ndetse amashusho amugaragaza ahanura yaje gukurwa ku rubuga rwe rwa Facebook.

PNG - 991.4 kb
Rev Isaac Owusu-Bempah yahanuye urupfu rw’umwe mu bayobozi b’Abayisilamu muri Ghana ntibibe yibasiwe bikomeye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 9-01-2019

Ese ubwo yavugaga iki? Ashobora kuba atifuriza ibyiza bariya bantu bikaza mu nzozi ze kwa kundi umutindi arota ibiryo. Birashoboka na none koko ko Imana yahishurira umuntu,ariko ntabwo iba imutumye kubyamamaza, nkeka ko iba igirango asabire uwo muvandimwe imuhishuriyeho Nyagasani amukize, cyangwa niba ari ngombwa ko ataha ahabwe ingabire yo kwitagatifuza agende yiteguye kwakirwa mu gitaramo gutagatifu gihoraho cyo mu ijuru.Kibivuga haba hagamijwe iki? Muri rusange ni abantu bakoresha nabi impano bahawe bakazikoresha nk’abapfumu kuko baba bagamije amakuzo yabo bwite aho kubambirira ikuzo ry’Imana bavuga ko bakorera.

Nkusi Norbert Kuya 4-01-2019

Nonese uwo mwaka muvuga 2019 wari warangira ngo mubone kuvugako ibyo yavuze bitabaye?