Gakenke: Kiliziya Gatolika mu rugendo rwo gufasha ingo kwirinda amakimbirane

Binyuze muri Paruwasi ya Nemba ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke iherereyemo, Kiliziya Gatolika yatangiye urugendo rwo gufasha ingo z’abashakanye kwirinda amakimbirane mu ngo baziha ibiganiro byubaka amahoro.

Imiryango yitabira ibi biganiro isaga 600 ituruka hirya no hino mu miryangoremezo yose ya Paruwasi ya Nemba. ibiganiro bizajya bitangwa rimwe mu gihembwe. Insanganyamatsiko y’ibi biganiro igira iti: "Twirinde ibishobora gutera amakimbirane mu ngo zacu".

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba, Padiri Jean Pierre Kashori yatangaje aho bakomoye iki gitekerezo n’intego yacyo agira ati : "Iki gitekerezo cyatangiye giturutse ku butumwa bwa Kiliziya. Kiliziya irimo gushishikariza kwita ku ngo. Twasanze ingo zacu zibana mu makimbirane, twifuza gushyiraho gahunda yo kuganira mu biganiro twateguye bifasha ingo kubana mu mahoro.Twatangiranye n’ingo twita ‘Ingo z’Icyitegererezo’, tugamije kuzirinda amakimbirane no kuziha ubumenyi ngo zizabashe kugeza ubutumwa zizahabwa ku zindi ngo zibanye nabi, zishyamiranye".

Dr Faustin Munyaruguru yakanguriye ingo z’abashakanye kubana mu bwumvikane no gukorera hamwe ; gucunga neza umutungo wabo batawusegagura; gukundana; kubahana; gutoza abana babo uburere bwiza n’ibindi.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Jean Bosco yibukije abitabiriye ibiganiro ko kuboneza urubyaro ari bumwe mu buryo bwo gukumira amakimbirane mu ngo, abasaba kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro babanje babiganiraho. Yahamagariye abashakanye kujya baganira bagamije kungurana ibitekerezo.

Mme Maniragaba Clementine Umuhuzabikorwa wa Serivisi y’ubusugire bw’ingo muri Diyosezi ya Ruhengeri yasobanuriye abitabiriye ibiganiro gahunda y’ubusugire bw’ingo, abahamagarira kuyigana ikabafasha guteganya imbyaro bakoresheje uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro.

Abitabiriye ibiganiro bahamya ko bungutse byinshi bizabafasha gukomeza kubaka ingo zizira amakimbirane no gufasha abandi. Basabye ko serivisi z’ubusugire bw’ingo zabegerezwa, bemeza ko zazabafasha guteganya imbyaro bakoresheje uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo ushinzwe serivisi y’ubuzima muri Diyosezi ya Ruhengeri, umujyanama w’ubuzima bwo mu mutwe n’abandi.

JPEG - 1.2 Mb
Ibi biganiro byitabiriwe ku buryo bugaragara
JPEG - 1.2 Mb
Hari abafashe icyemezo cyo kunoza neza imibanire y’imiryango yabo
JPEG - 1.3 Mb
Ibiganiro byatanzwe mu buryo bunoze kandi buteguye neza mu gufasha abaturage kubana neza mu mahoro

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo