Gaby Kamanzi na Adrien mu begukanye ibihembo muri ’Maranatha Eastern Africa’

Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda barimo Adrien Msigaro, Gaby Kamanzi, Gentil Misigaro ndetse na Prosper Nkomezi begukanye ibihembo bya ’Maranatha Awards Eastern Africa’.

Abahanzi b’abanyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku nshuro ya mbere, bitwaye neza mu bihembo bya ‘Maranatha Awards Eastern Africa’ byatangiwe i Nairobi muri Kenya, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019. Ni ibihembo byatangiwe I Nairobi muri Baptist Church.

Abahanzi b’abanyarwanda begukanye ibihembo ni Adrien Misigaro na Gentil Misigaro ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Gaby Kamanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ewe Mungu’, Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo “Hazaba” ndetse n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda.

Abahanzi bari bahataniye ibi bihembo bya ’Maranatha Awards Eastern Africa’ ni abo mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Somalia, Ethiopia, Eritrea, Burundi na Sudani y’Epfo.

Umuhanzi Adrien Misigaro yari ahatanye mu cyiciro ‘Best Collaboration Ministration 2019’. Yegukanye igihembo abicyesha indirimbo “Ntuhinduka” yakoranye na Zawadi.

Gentil Misigaro ubarizwa muri Canada yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best East African Minister in Diaspora’. Yanditse ku rukuta rwa instagram ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo yegukanye iki gihembo.

Yagize ati “Ndabashimiye cyane Maranatha Awards. Ndashima kandi buri wese wafashe umwanya akampa ijwi. Ncishijwe bugufi no gukomeza gukora imirimo myiza. Ndabakunda.”

Gentil Misigaro muri Werurwe 2019 yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali yise “Har’imbaraga Tour Rwanda”

Prosper Nkomezi yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’ijwi ryiza mu 2019 [Best Vocalist 2019].

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ewu Mungu” yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best Live Ministration 2019’, abicyesha indirimbo ye yise “Nzahora nshima”.

Yashimye abamutoye kuva ibi bihembo byatangazwa anabibutsa gukomeza kureba indirimbo ye nshya yasohoye yitwa ‘Ewe Mungu’.

Itsinda ry’abaramyi rikomeye mu Rwanda, Aflewo [Let’s Worship] ryegukanye igihembo mu cyiciro ‘Worship music event of decade (2009-2019]. Iri tsinda ryahembuye umubare munini mu gitaramo umuramyi rurangiranwa ku isi Don Moen yakoreye i Kigali, muri Gashyantare 2019.

Abandi begukanye ibihembo ni; Umurundi Dudu T. Niyukuri [Yaririmbiye i Kigali mu bitaramo bitandukanye]. Yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Exemplary Music Minister of Excellence-Burundi].’

Alice Kimanzi wo muri Kenya, Eunice Njera wo muri Kenya, Abbs Chams (Tanzania), Chris Jones (Ethiopia), Levixone (Uganda), Joel Lwaga wo muri Uganda Tanzania [Aheruka i Kigali mu gitaramo] n’abandi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo