Dutemberane ku musozi wa ’Kinyamakara’, umusozi w’imigisha watoranyijwe n’Imana-Video

Umunyamakuru w’UMBAVU yadutembereje ku musozi wa ’Kinyamakara’, umusozi w’ibitangaza n’imigisha bidasanzwe dore ko abahazi neza badatinya no kuvuga ko watoranyijwe n’Imana.

Uyu musozi wa Kinyamakara uherereye mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye, abakristu baturutse imihanda yose bajya kuhasengera batangaza ko uyu musozi ufite ibanga rikomeye kandi rishingiye ku kuba bahazana ibyifuzo byabo bagataha basubijwe.

Uyu twahasanze ati "Aha hantu ni umusozi w’umugisha, ni ukuvuga ngo aha hantu iyo uje uje gusenga ari cyo kikuzanye nta kindi kintu babibangikanyije aha hantu uhakura umugisha waba ufite n’indwara igakira, ikibazo cyose waba ufite iyo uje ari ikibazo kikuzanye gikemukira ahangaha".

Avuga ku cyatumye hashyirwa amatangazo abuza kuhasengera, ati "Byatewe n’ikibazo cy’umutekano mukeya cyahabereye, ni ukuvuga ngo habayeho kurangara kw’abantu bazana umuntu arangije arahapfira bigera ku nzego z’igihugu bahita bavuga ko nta muntu wemerewe kuhaza".

Kuzamuka umusozi wa Kinyamakara ni urugendo rw’amasaha abiri arengaho iminota mike uvuye mu isantere ya Karambi, uyu musozi urahanamye bikomeye, ubangikanye n’imisozi nka Gihanda, Gasura ndetse na Gitwa.

Iyo ukizamuka uyu musozi uhasanga ishyamba ry’inzitane rigizwe n’ibiti byo mu bwoko bwa Pinus, icyakoze ubunyerere buri muri iri shyamba na bwo ntibuba bworoshye.

Byose muri iyi Video, dutemberane ku musozi wa Kinyamakara, umusozi w’ibitangaza n’imigisha watoranyijwe n’Imana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo