Cardinal George Pell agiye gukurikiranwa ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina

Umukaridinali w’umunya-Australia, George Pell ufatwa nka nomero ya gatatu i Vatican azengerejwe n’umugabo uvuga ko yamuhohoteye ubwo bari koga muri Piscine mu gihugu cya Australia mu myaka y’i 1970.

Nubwo Cardinal George Pell yahamijwe ibyaha byo guhohotera mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina abana b’abahungu, yakomeje guhakana ibi bivugwa ko yakoreye muri Piscine y’ahitwa Ballarat, Victoria, mu myaka y’i 1970.

Mu cyumweru gishize, abacamanza bari bamuhanaguyeho ibyaha byose aregwa. Icyo gihe yahise ashora urubanza rwo gusaba indishyi y’akababaro.

Mu kwezi kwa 12, Pell yahamwe n’icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abahungu babiri i Melbourne mu 1996 ariko nabyo abitera utwatsi.

Ibirego by’uko Pell yahohoteye abana b’abahungu mu myaka y’i 1970 byashyizwe mu rundi rubanza ariko rukaba rutazakomeza.

Ku munsi wa mbere, umugabo w’imyaka 50 utarifuje kumenyekana, yatanze ikirego mu rukiko rukuri rwa Victoria, avuga ko yahohotewe na Cardinal Pell ubwo bogaga muri Piscine ya Ballarat akiri muto.

Byari byitezwe ko uwo mugabo ahabwa indishyi ku byaha yari yaregeye ariko nyuma aza kubwirwa n’uwamwunganiraga mu mategeko ko urubanza rwahagaritswe rutazakomeza.

Lee Flanagan wo mu kigo Arnold Thomas & Becker yagize ati "Yavuze ko byamuciye intege kandi yararenganijwe."

Uwo mugabo yari umwe mu bashinzwe umutekano ba Leta ubwo yakorerwaga iryo hohoterwa.

Kugeza ubu arashaka indishyi y’akababaro mu butegetsi bwa Victoria aho yabaga icyo gihe ndetse no muri Diyosezi nkuru ya Melbourne.

Abunganira Cardinal Pell mu rubanza ntacyo barabitangazaho.

Byitezwe ko uwo mu Karidinali afatirwa ibihano

Mu mwaka ushize, urukiko mpanabyaha rwamenyeshejwe ko Pell yahohoteye abana b’abahungu babiri b’imyaka 13 ku rusengero mu 1996, ubwo yari akiri musenyeri mukuru wa Melbourne.

Urukiko rwamuhamije ibyaha bitanu ahita afungwa akaba azasomerwa ku itariki ya 13 Ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka.

Urwo rubanza rwahungabanije Kiliziya Gatolika, mu gihe Pell yari mu bihayimana bo hafi cyane ya Papa Francis.

Gusa amakuru arambuye ku bijyanye n’urwo rubanza yagumye mu ibanga rikomeye kugeza mu cyumweru gishize ku mpamvu z’amategeko.

PNG - 735 kb
Karidinali George Pell arahakana ibyo aregwa byose birimo no guhohotera abana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo