Byari ibyishimo bikomeye kuri Korari Enihakore imaze imyaka 10 ikora umurimo w’Imana

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2019 ku mudugudu wa ADEPR Nyarugenge ari nayo Paruwasi, Korari Enihakore yari mu byishimo bikomeye byo gushimira Imana mu myaka 10 imaze ikora umurimo w’Imana mu rugendo rutari rworoshye.

Korari Enihakore yashimiye Imana mu masengesho yari yateguwe ku bufatanye n’umudugudu wa ADEPR Nyarugenge mu ntego igira iti "Abazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari, Daniel 11:32".

Ni amasengesho Korari Enihakore yari yatumiyemo Korari zitandukanye zirimo Beula Choir yo mu Gatenga n’izo ku mudugudu wa Nyarugenge mu rwego rwo kwifatanya mu gushimira Imana yabashoboje gukora umurimo w’Imana batinnyaga".

Mu ijambo rye, umuyobozi w’iyi korari Mutuyemungu Jean Pierre
yashimiye Imana mu myaka isaga 10 bakora umurimo w’Imana ntawiganda, ati "Turashimira Imana yabanye natwe mu gihe kingana n’imyaka isaga 10 dukora umurimo w’Imana hano mu Cyumba ku wa Gatatu kandi tudasiba na rimwe".

Yashimiye kandi amakorari atandukanye arimo Beula Choir yo mu Gatenga n’ayi Nyarugenge yari yaje kwifatanya na bo mu masengesho yo gushimira Imana mu gihe bamaze bakora umurimo wayo.

Kanda hano urebe uko byari bimeze

Korari Enihakore ifite imishinga migari irimo kugura ibyuma bya Muzika bifite agaciro ka Miliyoni 10, umuhigo ivuga ko izawesa bitarenze umwaka utaha wa 2020 kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze ugende neza dore ko nabyo bifasha mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Muri iyi mishinga ifite abantu beshyi bayihaye inkunga yo kugirango ibashe kugera kuntego biyemeje zirimo gukora album video no kugura ibyuma bishya kuko ibyo ikoresha ubu bimaze gusaza, dore ko ibyuma byayo biri mu bikoreshwa cyane kuri uyu mudugudu wa Gakinjiro.

Ibigeragezo ni umushinga w’Imana wunguka ku bantu b’Imana

Pasiteri Uwambaje ni umwe mu bagabuye Ijambo ry’Imana kuri uyu munsi, mu byo bigishije harimo amagambo agarura ikizere ku bantu bahura n’ibigerageza, muri iyi nyigisho yagaragaje ko ibigerageza by’Imana ari inyungu kuri yo kandi ko uwo mushinga ugirira inyungu abantu benshi.

Aha yatanze urugero rw’umuntu wabyaye akimara gushaka n’uwabyaye hashize inyaka itandatu, avuga ko bose batagira amashimwe amwe kuko bose imishinga yabo si imwe.

Muri iri jambo yigishije ryakoze benshi ku mutima maze batambutsa amashimwe y’ukuntu bahoraga bivovota ariko ko basobanukiwe.

Korari Enihakore imaze imyaka 10 ikora umurimo w’Imana I Nyarugenge by’umwihariko mu masengesho yo ku wa Gatatu kandi idasiba na rimwe. Ni korari yavukiye mu Cyumba cy’amasengesho cyareraga abizera bashya.

Ni korari yatangijwe n’abantu barindwi mu 2001 bagiye biyongera uko iminsi ishira. Izina ’Enihakore’ iyi korari yiswe, risobanura ’iriba ry’uwambaje’ riboneka mu gitabo cy’Abacamanza 15:19.

JPEG - 242 kb
Beula Choir yo mu Gatenga yakoze agashya muri ibi birori

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo