Bishop Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR na bagenzi be bongeye kwitaba urukiko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, nibwo Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije n’abandi bareganwa ibyaha bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo w’itorero bari bashinzwe bongeye kugaragara imbere y’urukiko kugira ngo hasuzumwe ibyo baregwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwiteguye kuburanisha urubanza mu mizi ruregwamo uwari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean; Bishop Tom Rwagasana wari Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine wari ushinzwe Ubutegetsi n’Imari; Sebagabo Léonard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Salton ariko ruza gusubikwa.

Mu mwaka ushize nibwo abo bose batawe muri yombi ariko baza kurekurwa by’agateganyo ngo bakurikiranwe bari hanze ku mpamvu zitandukanye zirimo uburwayi.

Abaregwa bose bageze imbere y’urukiko ariko bamwe nta babunganira mu mategeko bafite, bituma urubanza rusubikwa kuko buri wese afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe.

Ku bw’ibyo, kuko bose baregwa hamwe, byatumye urubanza rusubikwa, umucamanza avuga ko ruzasubukurwa ku wa 21 Kamena 2018.

Ubushinjacyaha bubarega ko hagati ya 2015 na 2017 banyereje miliyari 2, 530, 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Bakimara gutabwa muri yombi, hahise hashyirwaho biro nyobozi iyobora itorero by’agateganyo ndetse manda yayo yararangiye mu cyumweru gishize hashyirwaho izayobora mu gihe cy’imyaka itanu.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.

Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.

Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.

Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.

Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.

Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.

Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.

Barekayo Daniel Kuya 20-03-2018

Twizere ko uru rubanza ruzaba mû mucyo usesuye.