Bishop John Rucyahana yihanangirije ADEPR ku macakubiri ayivugwamo

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yasabye abayobozi b’Itorero ADEPR kwimakaza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, bakareka amacakubiri ashingiye ku moko.

Yabigarutseho ku wa Kane ubwo abashumba b’Uturere, ab’Indembo n’abayobozi ba ADEPR ku rwego rw’Igihugu baganiraga na Bishop Rucyahana, nyuma yo kumutumira ngo baganire kuri raporo yagejeje kuri Sena ku wa 5 Ugushyingo 2018.

Iyo raporo yavugaga ko mu icukumbura ryakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu madini mu Rwanda, hari aho yasanze amacakubiri ashingiye ku moko nko muri ADEPR no mu Itorero ry’Aba-Méthodiste.

Aba bapasiteri bavuze ko batayishimiye kuko ibivugwamo atari ukuri, kuko nta macakubiri ashingiye ku moko ari muri iri torero, ahubwo icyigeze kuba mu 2016 ubwo hakorwaga ubushakashatsi cyari ikibazo cy’imiyoborere.

Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem yavuze ko iby’amacakubiri mu itorero babisomye mu binyamakuru bikabababaza.
Ati “Ibyasohotse mu binyamakuru byabaye ibintu biremereye cyane bigaragaza ko iwacu muri ADEPR haba harimo ibibazo by’amacakubiri […] ntabwo duhakana ibyatubayeho mu mateka, ariko icyabaye ni ukwitiranya ibintu nta macakubiri ahari.”

Umujyanama mu by’Ubutegetsi n’Imari, Pasiteri Ntaganda Jean Paul, yagaragaje ko raporo ya komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igarukira mu mwaka wa 2016, mu gihe muri icyo gihe iri torero ryari rifite ibibazo bishingiye ku mutungo no ku cyenewabo.
Ati “Uko twabivuze siko byasohotse kuko twavugaga ko mu Itorero hari ikibazo cy’imicungire y’umutungo, ntabwo byari ibibazo bishingiye ku moko […]ku bwanjye ntabwo twafata ibintu byabaye mu mateka ngo tubihuze n’uyu munsi, njyewe ntabwo ibyo bintu mbibona neza.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yavuze ko uretse kwigiza nkana, abayobozi ba ADEPR bazi neza ko ibivugwa muri raporo ari ukuri.

Yabahaye urugero ati “Wa mupasiteri wanyu bari baratemye n’umuhoro ku gikanu yitwa nde? Harya ni Gerard? Niba atari amoko byari bikwiriye ko Gerard aregwa gufata umugore ku ngufu baramutemye ku gikanu umutsi wajyaga mu bwonko udakora, bigatuma umubiri we wose udakora na muganga yaramuhaye icyemezo, barangije bakamuhagarika ngo yafashe umugore ku ngufu?”

“Ibyo ni iyicarubozo yakorewe nk’Umututsi warokotse Jenoside, agahagarikwa ku kazi ngo yasambanye n’umugore kandi atagira ibyo asambanisha.’’
Rucyahana yakomeje abaza abayobozi ba ADEPR impamvu bashaka gutwikira amateka yabaye mu itorero ngo atavugwa.

Ati “Hari ibintu twari dukwiye gushyira hanze bikadutera ubutwari bwo kuvugurura n’ibishya […] Niba ushaka kuba umuhutu wiyumvemo ubuhutu bwawe ariko ubanze ube umunyarwanda, niba ushaka kuba umututsi, ubututsi bwawe bube umwihariko wawe ariko ubanze ube umunyarwanda. Namwe mwabyivugiye iyo mushaka kurwanira imyanya mukoresha amoko.”

Yakomeje ababwira ko raporo yakozwe yashingiye ku makuru yatanzwe na bamwe muri bo, ndetse mbere yo kuyigeza kuri Sena babanje kuyiganiraho bakemeza ko ibiyirimo ari ukuri.

Bishop Rucyahana yakomeje abashimira ko ubuyobozi ADEPR ifite uyu munsi bufite ubushake bwo guhindura amateka mabi yaranze iri torero.

JPEG - 13.2 kb
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yasabye abayobozi b’Itorero ADEPR kwimakaza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, bakareka amacakubiri ashingiye ku moko.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
faith Kuya 30-11-2018

Andika Igitekerezo Hannocommission mwarakoze cyane!

elias Kuya 27-11-2018

ntabwo icy’ingenzi ari uguhakana amakuru yatanzwe, njye ahubwo numva bikwiye ko birinda ko ibyo bintu byabaho. ntekerezako nta muntu numwe utazi aho amateka mabi yagejeje abanyarwanda. guharanira kuba umunyarwanda utagize ikindi wishyingikirije nibyo biduhuza.
Bishop aba yakoze akazi ke neza Imana ijye imuha umugisha

iganze Kuya 27-11-2018

Ujya gukira indwara arayirata, nibazibukire ishyano imvugo ibe ingiro, bave mu moko n’amatindi y’amafaranga baagure uruziga babone abantu nk’abana b’Imana, kandi abafite inyota y’ifaranga n’ibyubahiro... bave mu bushumba bajye kubihiga, kuko ntibijyana. Nibamese kamwe.
Abantu nibige kunyurwa kuko amafaranga siyo atanga umunezero. ADEPER ni inzira igamije gufasha abana b’Imana kugana ijuru muri Kristu bafatanye urunana. abashumba nk’aba nibatihana bazabazwa byinshi. Mureke dusubire ku isooko bavandimwe. Igihe cy’imbabazi kiracyariho abantu nibave mu bidafite umumaro. Komisiyo y’ubwiyunge mwarakoze gukebura. Imihoro rero aho kurakara nihabe kwisuzuma , kwisubiraho no gufata ingamba kwishushanya bibe amateka! Roho wa Nyagasani nabamurikire.