Bishop Gerald yishongoye ko adatinya COVID-19 none yamwishe

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Virginia haravugwa inkuru y’urupfu rw’umuvugabutumwa witwa, Bishop Gerald Glenn akaba na nyir’urusengero New Deliverance Evangelistic Church wari wahamirije abayoboke be ko adayitinya Coronavirus none yamuhitanye.

Bishop Gerald Glenn yari yavuze ibi mu materaniro yo ku wa 22 Werurwe, Glenn aho yabwiye abakiristu be ko nta bwoba atewe na Coronavirus ngo nubwo abandi hirya no hino ku Isi yabateye ubwoba.

Yagize ati “Ndemeza ko Imana ari nini kurusha iyi virusi yahangayikishije abantu”, yongeraho ko nta bwoba afite bwo gupfa, nk’uko CNN yabitangaje.

Tariki 4 Mata nibwo umukobwa wa Glenn yashyize hanze amashusho, avuga ko ababyeyi be bombi basanzwemo Coronavirus.

Urusengero rwa Glenn rubicishije kuri Facebook, rwemeje urupfu rw’uwo mushumba, rusaba abantu guha akanya umuryango we ukamuririra.

Hari amakuru avuga ko Glenn yari yaravuze ko atazarekera aho kubwiriza ijambo ry’Imana kubera Coronavirus, ngo keretse nashyirwa mu bitaro cyangwa muri gereza.

Nubwo muri Leta yabarizwagamo hari hashyizweho amabwiriza asaba abantu kutajya hamwe barenze icumi, ku wa 22 Werurwe yavuze ko urusengero rwe rutazigera rufunga imiryango.


Bishop Gerald yahamirije abayoboke be ko adatinya Coronavirus none yamuhitanye

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
B Kuya 18-04-2020

Kuvuga ko adatinya urupfu, ntibuvuze atapfa, birasobanutse, icyo yasjaka kuvuga, ni ugutinya yrupfu kugeza ago utinya gukora igikwiriye cyagirira benshi akamari cyangwa se cyagukura mu kwemera n’ukwizera.