Bidasubirwaho ku Cyumweru Mgr Kambanda Antoine azimikwa nka Arkiyepiskopi wa Kigali

Ni umuhango uteganyijwe kuri iki cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera taliki ya 27 Mutarama uyu mwaka, ukazitabirwa n’imbaga y’abantu benshi bazaba baturutse impande n’impande.

Hatumiwe abashyitsi benshi, abayobozi benshi batandukanye, abihayimana harimo abapadiri, ababikira, abafurere, abepiskopi ndetse n’intumwa ya Papa mu Rwanda (Annonce Apostolique au Rwanda).

Wakwibaza uti "Umushumba ugiye mu kiruhuko abaho gute? Ese akora iki?

Mu byukuri umushumba ugiye mu kiruhuko akomeza gukora ubutumwa uko bisanzwe asoma Misa, atanga amasakaramentu ndetse aho yitabajwe agatabara.

Ndetse ahita agirwa umujyanama w’abepiskopi bakoranaga kuko n’inama zabo azitabira iyo zabaye nk’uwabaye umwepiskopi.

Mgr Ntihinyurwa Thadee yayoboye Dioscese ya Cyangugu igihe kitari gito maze ahava mu w’1996 ajya kuba Arikiyepiskopi wa Kigali.

Yakoze byinshi akigera muri Archidioscese ya Kigali yahasanze amaparuwase agera kuri 20 maze aharanira kuyongera maze agera kuri 31 kuri ubu.

Akaba yaratangije Sinodi yari igamije gukangurira abanyarwanda bakoze ibyaha bya Jenoside kwicuza kandi bakanasaba imbabazi ndetse n’abiciwe nabo bakazitanga.

Yanateguye kandi Yubile y’imyaka 2000 Ivanjili igeze mu Rwanda. Mu by’ukuri Mgr Ntihinyurwa yakoze akazi gakomeye muri Kiliziya kandi yitanze uko bishoboka.

Munsenyeri Kambanda Antoine yayoboraga Diyoseze ya Kibungo, akaba agiye kwimikirwa kuba Arikiyepiskopi wa Kigali kuri iki cyumweru.

Ku wa 19 Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Icyo gihe nyuma yo guhabwa izi nshingano, Musenyeri Kambanda yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gusohoza ubutumwa yahawe abifashijwemo n’Imana.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo