Abo Theo Bosebabireba yandikiye asaba imbabazi ngo nta baruwa ye babonye

Mu gihe mu binyamakuru bitandukanye hakwirakwijwe inkuru ivuga ko Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" yandikiye ubuyobozi bwa ADEPR asaba imbabazi ku byaha byari byatumye ahagarikwa burundu mu itorero, abo yandikiye bavuga nta baruwa ye yigeze ibageraho.

Mu mpera za 2017 nibwo Pastor Rubazinda Callixte wayoboraga umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell (aho Theo Bosebabireba yasengeraga), yatangaje byeruye mu materaniro ko uyu muhanzi ahagaritswe kugeza igihe azasabira imbabazi itorero rya ADEPR ndetse n’abo yahemukiye.

Icyo gihe bamuhagaritse ahanini bagendeye ku buhamya bwari bumaze iminsi mike butanzwe mu itangazamakuru n’umukobwa wavuze ko yamuteye inda akamwima indezo.

Mu ibaruwa ifunguye yanditse yagiye hanze mu mpera z’iki Cyumweru yasabye gukomorerwa ku burenganzira umunyetorero wa ADEPR yemererwa n’amategeko yaryo.

Yakomeje avuga ko nyuma y’amezi ane yagize amahirwe yo kwegera inama nyobozi y’umudugudu agasaba imbabazi nyuma habaho impinduka umudugudu uhabwa abandi bayobozi bituma ibintu bisubira inyuma.

Nyuma y’amezi atandatu abayobozi b’uyu mudugudu babonye ari kwitwara neza, mbere yo kumubohora bagishije inama ubifite mu nshingano ku rwego rw’igihugu ari we Rev. Karangwa John ushinzwe ubuzima bw’Itorero maze ngo arababuza.

Ubu hashize amezi umunani Rev. Karangwa avuze ko Bosebabireba yaba aretse kwakirwa akaba ari nacyo cyatumye uyu muhanzi yandika yibutsa ko akeneye imbabazi.

Iyi baruwa ya Theo Bosebabireba yavuze ko yayigejeje mu biro by’umuyobozi yayandikiye akoresheje internet kubera ko atari mu Rwanda ngo ayimwihere amaso ku maso.

Uretse ibyo ngo Theo Bosebabireba yimukiye muri Uganda kubera ko mu Rwanda umurimo w’Imana asa nk’uwakumiriwe mu itorero rye, bikaba byari byaratumye atongera gutumirwa ahantu hatandukanye mu ivugabutumwa.

Rev. Karangwa John washinjijwe kuba ariwe uri inyuma yo kudakomorerwa kwa Theo Bosebabireba yabwiye ’Samedi Détente’ ko niyo baruwa uyu muhanzi yamwandikiye atariyona.

Ati “Ndumva iyo baruwa ntarayibona kandi maze iminsi mu biro nkora. Ntekereza ko nabo dukorana ntawe urayibona, biratangaje ukuntu yayise ibaruwa ifunguye tukayibona mu itangazamakuru atandikiye umushumba wa Paruwasi niba koko yararenganye, ntiyandikire uw’akarere cyangwa uw’Ururembo ndetse natwe tukaba turi kubyumva mu itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko mu buzima bw’itorero hatajyamo abakirisitu abo aribo bose ahubwo hajyanwayo ikibazo cy’abapasiteri cyangwa abandi baba bari kujurira ibyemezo bafatiwe ntibanyurwe.

Ati “Niba ari na we ubivuga byaba atari ukuri kuko mu buzima bw’itorero abo dukomorera ni abapasitori umuntu utari umupasitori ntabwo izina rye rihaza nta n’ubwo rinagomba kuhaza kubera ko ntacyo ashinzwe mu itorero.

Yunzemo ati “Ni umuririmbyi nk’abandi, akomorerwa n’umudugudu na Paruwasi twebwe ntabwo izina rye rigomba kuza rwose. Twebwe amazina twakiriye y’abantu bari barahagaritswe bagombaga gukomorerwa bari abapasiteri bonyine. Kereka ahubwo iyo ari umukirisito ujuriye avuga ko bamurenganyije ashaka ko tumurenganura.”

Abajijwe niba koko aribyo ko komite nyobozi y’umudugudu waho Theo Bosebabireba abarizwa yaba yaragiye kumugisha inama akanga ko uyu mugabo abohorwa, yasubije ko atari byo.

Ati “Nawe urabyumva ko umudugudu utaza kugisha inama muri biro nyobozi ya ADEPR usimbutse paruwasi, akarere cyangwa rejiyo; ibyo ntibishoboka. Uje no kuyigisha iwacu waba warengereye.”

Bosebabireba amaze imyaka isaga icumi akora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana; yamamaye mu zakanyujijeho mu myaka yo hambere zirimo “Ikiza urubwa’’, ‘‘Ingoma’’, ‘‘Icyifuzo’’, ‘‘Bugacya’’, ‘‘Bosebabireba’’ n’izindi.

Uyu mugabo w’imyaka 37 afite umugore n’abana barindwi yemera, barimo uwo yibarutse ku wa 19 Kamena 2017 agahamya ko ahagaritse urubyaro.


Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yavuze ko ibaruwa ya Theo Bosebabireba atarayibona

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndayambaje Kuya 8-08-2019

Gutukana sibyiza urita abantu imbwa koko,ukwiye kubahisha uwakureze.

Ndayambaje Kuya 8-08-2019

Gutukana sibyiza urita abantu imbwa koko,ukwiye kubahisha uwakureze.

Ndayambaje Kuya 8-08-2019

Gutukana sibyiza urita abantu imbwa koko,ukwiye kubahisha uwakureze.

Jado Kuya 6-08-2019

Uyu Harora se ubu ni umukristo koko,mbega,!!!!

Jado Kuya 6-08-2019

Uyu Harora se ubu ni umukristo koko,mbega,!!!!

harora Kuya 6-08-2019

Theo yarekanye nizi mbwa ariko! yabuze aho asengera? ukina n’imbwa ikagusiga ivumbi. ADEPR??? aba banyamatiku babatekamutwe abashakaho iki? izo nyatsi