Abantu benshi bakomeje kwibaza niba koko ubuyobozi bwa ADEPR bushyirwaho na FPR

Amatora ya ADEPR yabaye taliki ya 17/03/2018, abakristo bemeza ko yabayemo amanyanga kuko ngo benshi mu bagiye gutora batatoye uko bashaka ahubwo ngo bashyizweho iterabwoba babwirwa ko hari amabwiriza avuye muri FPR yabagomba gutorwa , ngo ikibabaje ngo n’uko bazi neza ko n’amatora FPR ikoresha akorwa neza mu mucyo kandi muri demokarasi bakavuga ko bakomeje kurenganywa nabiyitirira FPR.

Amakuru yizewe agera k’umubavu agaragaza ko abazana iri terabwoba barikora ku nyungu zabo bwite ,dore ko ngo nabiswe abasaza 6 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kidakurikije amategeko bitwaje ngo ni Burifingi ,ngo ni FPR ibatumye,bityo abakristo muri rusange barasaba ko amatora yasubirwamo.

Nyuma y’uko dukoze isesengura rwimbitse twasanze harabayemo icyiswe burifingi y’impimbano. Amakuru agera k’Umubavu aravuga ko taliki ya 16/03/2018 habaye inama y’abagize inteko y’abantu 63 (umubare ngo udakwiriye gutorera umubare w’abakristo bagera kuri 2.500.000 ), umunsi ukurikiye taliki ya 17/03/2018 itazibagirana mu buzima ku bashumba 6 biswe abasaza batarageza imyaka bakajyanywa mu kiruhuko cy’izabukuru ( retraite force) shishi itabona !

Reka tubagezeho ubushakashatsi twakoze:

Taliki 13/03/2018 hatanzwe itangazo risaba gutanga kandidatire kubiyamamariza imyanya itandukanye muri ADEPR, iryo tangazo ryatanzwe rivuga ko umunsi wa nyuma ari 14/03/2018 haburaga iminsi mike ngo amatora abe taliki ya 17/03/2018, kuko bumvaga ko ibyangombwa byasabwe abashaka kwiyamamaza batari bubone umwanya wo kubishaka cyane nko gukoresha notification n’ibindi.

Umuntu umwe mu baganiriye n’Umubavu utarashatseko tuvuga amazina ye kubw’Umutekano we yagize ati “Umunsi nyir’izina w’amatora taliki ya 17/03/2018 twahamagawe n’ubuyobozi bwa ADEPR muri Hotel iri I Nyarutarama tubwirwa uko turi butore mbere y’uko amatora aba" Akomeza agira ati ndibuka ko uwari.

Uwari Umunyamabanga mukuru muri ADEPR Rev.RUZIBIZA Viateur amaze kubwirwa ko Atari busubireho ,twagize impungenge z’uko nta mushoferi yari yazanye kuko twumvaga imodoka Atari bubashe kuyigeza kuri Dove kandi rwari urugendo rwa 3 km,ubwo haje habayeho icyiswe “BURIFINGI” amabwiriza yatangiwe muri yo Hotel iri i Nyarutarama hatumiwemo abari buyobore amatora ndetse n’abari bayoboye indembo babwirwa ko FPR yemeje ko Rev. Karuranga Ephrem araba Umuvugizi wa ADEPR; Umwungirije Rev. Past Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.
Hari muma saha ya Saa mbiri (8h00) mbere y’uko amatora aba.

Hakibazwa koko ngo niba FPR ariyo itanga burifingi cyangwa ari abantu bayiyitirira bihimbiye iyo turufu kuko iyo ushishoje usanga iyi myanzuro nta bushishozi n’ubwenge burimo,kandi FPR twese tuzi neza ko ikorana ubushishozi ibyo bikaba bitera benshi kwibaza byinshi ariko washishoza neza ugasanga ari ukwangisha abaturage Leta,muri iyi minsi rero hagiye habaho aba abatekamutwe (escro) bitwaza FPR ,abakristo bakaba bakeneyengo kumenya ukuri nyako,gusa birakekwa ko abantu bazanye ubutekamutwe (escro) mu Itorero bitwaje Umuryango wa FPR.

Abari bashinzwe Amatora bose bahawe indembo

Amatora y’abayobozi bashya b’Itorero ADEPR (Biro Nyobozi) yabereye muri DOVE Hotel kuri uyu wa 17 Werurwe 2018, Umwanya w’Umuvugizi hiyamamaje Rev. Karuranga Ephrem hamwe na Rev. Pastor Cyiza Thadee, ariko Rev. Pastor Cyiza Thadee yahaye amajwi ye Rev. Karuranga Ephrem wari usanzwe ari Umuvugizi wa ADEPR by’agateganyo mu gihe cy’amezi icyenda yaramaze mu nzibacyuho, yitabiriwe n’abantu 63 bagize inama rusange y’Itorero ADEPR, batora mu buryo bukurikira Rev. Karuranga Ephrem yatowe ku majwi 63, niwe wenyine watowe kuri uyu mwanya.

Umwanya w’Umuvugizi Wungirije hiyamamaje Rev. Karangwa John yiyamamaje wenyine atorwa ku majwi 63 Umunyamabanga Mukuru hatowe Pastor Gatemberezi Muzungu Paul Umwanya w’Umuyobozi w’Imari n’Ubukungu hatowe Mme Umuhoza Aurelie Umwanya w’ Umujyanama mu by’Ubuyobozi n’Imari hatowe Pastor Ntaganda Jean Paul , Umujyanama mu by’Ubuyobozi n’Imari, Pastor Nsengiyumva Patrick, yiyamamaje ariko aza guharira amajwi ye uwatorewe umwanya w’Umujyanama mu by’Ubuyobozi n’Imali ari we Pastor Ntaganda Jean Paul .

Rev. Karuranga yavuze kandi ko bagiye kwihutira guhindura amategeko ADEPR igenderaho kuko harimo atabereye umuryango muri iki gihe.

Ati “Mu byo twemeje muri iyi nteko rusange harimo no guhindura amategeko mu buryo bwihuse cyane. Amategeko ahari ntabwo navuga ko yujuje ibyangombwa; hari atabereye umuryango mu gihe tugezemo kandi aranatubangamiye; hari ayahinduwe ariko ntiyasohoka mu buryo bwemewe mu igazeti ya leta. Ubu rero mu buryo bwihuse birasaba gutekereza no kubihuza n’amategeko abereye umuryango.”

ABARI BASHINZWE AMATORA BOSE BAHAWE INDEMBO
Abari bazisanganywe barirukanywa hasigara Rev.KALISA Emmanuel na Rev.SEBADENDE Emmanuel (nk’uko amafoto abigaragaza)

Abakoze ngo Technique y’amatora kugirango babone imyanya: Ni Rev.SEBADENDE Emmanuel, Rev.KARANGWA John, Rev.KALISA Emmanuel,Rev.BIZIMANA Augustin , Rev.NDIMUBAYO Charles,Rev.KARANGWA John, Rev.KARANGWA Sylive, abatari basanganywe imyanya bivugwa ko batanze 3.000.000 ku mwanya w’Ubushumba bw’Akarere ,naho ku mwanya wo mu Rurembo hatanzwe 5.000.000 frw.

Abitabiriye Inteko Rusange yatoye Biro Nyobozi ya ADEPR banemeje ko abapasiteri bagera kuri batandatu bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru,(icyi ni ikinyoma Karuranga yavuze kuko ) barimo Rev.Rurangirwa Emmanuel wayoboraga Ururembo rw’Amajyaruguru, Rev.Cyiza Thadee wari ushinzwe ubuzima bw’Itorero mu Rurembo rw’Amajyaruguru,Rev.KAGIBWAMI Tharcisse wayoboraga Ururembo rw’Iburasirazuba, Rev.MUKARAGE Philbert wayoboraga Itorero ry’Akarere rya.

Gatsibo,Rev.NSENGIYUMVA Innocent wayoboraga Itorero ry’Akarere rya RUTSIRO na Rev. RURANGWA Louis Segond wayoboraga Itorero ry’Akarere rya GAKENKE.
Mu gushaka kumenya icyo umuryongo wa FPR inkotanyi ubivugaho twahamagaye Gasamagera Wellars tumubwira ikibazo dufite atubwira ko atagisubiza ko asubiza ibibazo byo kuri tere aduha nomero z’uwo twabaza nawe atubwira ko ari muri konji nawe aduha izundi twabaza nawe tu muhamagaye atwandikira ubutumwa budusaba kumwandikira ubutumwa tura bumwandikira ariko tura cyategereje igisubizi nti tura rakibona.

Nyuma y’uko tubagejeho inkuru y’iyirukanywa ry’Abiswe abasaza ,twakoze ubusesenguzi ngo tumenye neza koko, ko ibyo Rev.KARURANGA Ephrem na Rev.KARANGWA John na bagenzi be bakoze byari byubahirije amategeko,tuza kubona igazeti yasohotsemo amategeko ngengamikorere ya ADEPR ariyo “Umwaka wa 52 no 34,26 Kanama 2013” aho mu ngingo yayo ku ngingo ya 34 avuga ko umuntu uhabwa ikiruhuko cy’izabukuru kigenderwa ku mategeko agenga umurimo mu Rwanda, kandi muribuka ko mu minsi ishize habayeho impaka mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’ubundi basanga imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 65.

“ Rev Karuranga yavuze ko ari icyemezo cyafashwe mu bushishozi bwa Biro Nyobozi, ku kibazo kindi gihari ahubwo bashimirwa ko bakoze neza.”( iki kibazo Karuranga atagaragaza ni kibazo ki? ( IBI NIBYO YABWIYE igihe.com nyuma yo gutorwa )

Uhereye iburyo: Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Past Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu

Itangazo ryashyizwe hanze n’umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya ADEPR kuwa 13/03/2018 risaba umuntu wese wujuje ibisabwa gutanga Kandidatire ye bitarenze tariki ya 14/3/2017 nkuko itangazo ribivuga, rikubiyemo n’ibisabwa kuri buri mwanya kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamaza.
Bivugwa ko ari technique kuko ngo ntabwo umunsi umwe gusa waba uhagije ngo habe habonetse abakandida babifitiye ububasha.
By Nsengimana Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Bwiza Kuya 13-06-2018

Hahahaaaa ayiwe gusa ndimiwe uyu munyamakuru mubonye namugurira fanta niwe mbonye uvuga ukuri ntatinye kuvuga Ibizwi nabose ariko bagaceceka batinya ko babagirira nabi Muzasure aba Pastors mu iibanga bazababwira akababaro bafite gusa niyo baba aribo babashyizeho nibakureho abapagani batazi ibyo bakora uziko aba barutwa na Tom na Sibomana bo baranakoraga yewe wamugani ni Muzehe wacu waturenganura wenyine

Bwiza Kuya 13-06-2018

Hahahaaaa ayiwe gusa ndimiwe uyu munyamakuru mubonye namugurira fanta niwe mbonye uvuga ukuri ntatinye kuvuga Ibizwi nabose ariko bagaceceka batinya ko babagirira nabi Muzasure aba Pastors mu iibanga bazababwira akababaro bafite gusa niyo baba aribo babashyizeho nibakureho abapagani batazi ibyo bakora uziko aba barutwa na Tom na Sibomana bo baranakoraga yewe wamugani ni Muzehe wacu waturenganura wenyine

Clementine Kuya 13-06-2018

Ayiweeeeee sha njyewe nabimenye cyëraaaaaaaaaa gusa icyo nzi cyo ni uko Muzehe wacu atazarebera. Urabona ngo bahagarike abantu ngo barashaje barangiza ababaruta bakagumamo ariko u usea bakoze ni Imana yabikoze naho n’Umwana ukivuka ntiyabikora abasaza nka ba Cyiza ba Sgond bakoreye Imana binazwi sha Leta yacu Iradufasha na ba Mayor bavaho nkanswe mwe

Clementine Kuya 13-06-2018

Ayiweeeeee sha njyewe nabimenye cyëraaaaaaaaaa gusa icyo nzi cyo ni uko Muzehe wacu atazarebera. Urabona ngo bahagarike abantu ngo barashaje barangiza ababaruta bakagumamo ariko u usea bakoze ni Imana yabikoze naho n’Umwana ukivuka ntiyabikora abasaza nka ba Cyiza ba Sgond bakoreye Imana binazwi sha Leta yacu Iradufasha na ba Mayor bavaho nkanswe mwe

Ggggg Kuya 12-06-2018

Ark ibintu bihora muri adepr bimaze kudutera isesemi nawe ndebera uwo uri mu mpapuro ngo ni karangwa slyvestre yahise ahabwa ururembo rw’amajyepfo naho uwo uri imbere yabo usa nkaho ari kureba ko ibyo basoma aribyo ni bizimana augustin wahise ahabwa kuyobora ururembo rw’iburasirazuba naho uwo uri kwandika amanota ni ndimubayo Charles we yahawe kuyobora ururembo rw’ amajyaruguru ark ko abantu badatekereza tuvuge nka pastor waje gutora atazi uko deal imeze akabona nyuma abari bahagarariye ibarurwa ry’ amanota bose bahawe indembo ntiyahise abona ko nta matora yabayeho koko mbabwije ukuri aba bayobozi bakomeje kugaragaza ko bakorana ibintu ubugoryi budakwiriye abantu bayobora 2.5M nyakubahwa HE mubyeyi w’abanyarwanda turakwingize tegeka habeho iperereza ryimbitse hamenyekane umuntu witwikiriye izina duha agaciro kanini rpf inkotanyi agakora amakosa yo kwimika aba baswa wagirango ntibigeze ishuri yirukanwe kandi naba baswa bose bahite birukanwa imana yishyirireho abayobozi binyuze mu matora y’umucyo ayobowe na mwuka wera

Bwanakweri Kuya 12-06-2018

Mureke kubeshyera umuryango kuko ntiwakora amakosa nkariya yogushyiraho umuntu utazi itegeko narimwe nawe se mubushishozi bwanyu nimwumve ahobabwiye umushumba Mitsindo ngo niyandike asabe ikiruhuko akimara kubyemera ataranandika baba bamutunguje umusimbura mubyo yanditse abasaba nibyinshi kuko bamusinyiye batigeze basoma nibarwa yabandikiye irimo imitego myinshi cyane ahitorero ritapfuye nihehe kuburyo mutation zabashumba zibaho nuwururembo atabizi cyokora icyocyo bakigizemo ubwenge kuko Marisa yarikwihimura kuribamwe abandi akabatonesha umuhunguwe wayoboraga chelli yihangane kuko ntagahora gahanze

Sindayigaya venuste Kuya 12-06-2018

Ariko aba Bantu bakunda kwandika basebya Itorero ryacu twishimira kandi dukunda babiterwa Niki? Se ni ryari bazashima ibyiza by’itorero ko bihari kandi byinshi? rwose nibareke dutuze dukorere Imana kuko twishimiye ubuyobozi butuyobora kandi Imana niyo yabashimye ibashyiraho kuko ntihunikira, ntisinzira. nimutuze niyo nyirumurimo!

Theoneste Kuya 12-06-2018

Mbatuye iyi ndirimbo ndayikunda
198 muzo gushimisha Imana.

Theoneste Kuya 12-06-2018

Mbatuye iyi ndirimbo ndayikunda
198 muzo gushimisha Imana.

Claude Kuya 12-06-2018

Ni ubwambere mbonye Umunyamakuru muzima udatinya ubusa IBI NI UKURI KUZIMA icyo nzi cyo aba bantu bashatse kwangisha abanyarwanda umuryango FPR ariko koko ntago aribo bashyiraho abantu batazi amategeko NYAKUBAHWA MUZEHE WACU Ngwino mubueyi utume ADEPR yitorera abayobozi haveho bariya basa nabatarize kandi ababashyizeho babeshyera Inkotanyi bakurikiranwe

ms Kuya 12-06-2018

hahaha ariko njye muransetsa nonese ubu ibi nibwo mukibimenya?? Nonese mumbwire gatindi karangwa yatorwa nande ko aba pastori bose muganira baba bavuga ko batamwemera nagato?? Karuranga se we ufite ubwenge hafi yanabwo we yatorwa nande?? Sha hatangwa ruswa ahubwo hakurikiranwe abasigaye bashiraho ubuyobozi bwa adepr barebe neza niba batarafashe kagiti kuko nibyoroshye nyakubahwa president wacu twitoreye dufashe udukize izi ngirwa bayobozi kuko zamaze kwigaragaza ko ari uruhu rwinama zari zariyambitse zitwishushanyaho n’ubwenge bucye bwazo gusa.

1 | 2