Abakunzi b’ibinyobwa by’umwihariko bidasembuye bashyinzwe igorora

Jumia nk’ikigo gifasha abacuruzi kumenyekanisha ibicuruzwa byabo no ku bigurisha ubu abakunda ibinyobwa bashyinzwe igorora kuko ubu nabo bashobora ku bigurira kuri murandazi basuye urubuga Jumia.rw ngo bizatuma bajyaga babura aho bakura ibinyobwa bakifashisha mu birori bitandukanye bizajya bibageraho batarushye.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ikigo Jumia nka kimwe mubigo bikora ubucuruzi bwo kuri murandasi(Internet) cyasinyanye amaseno na kimwe mubigo bizana ibinyobwa mu Rwanda bibikuye Mubufaransa (France) yo kujya babagurishiriza ibinyobwa na kumenyekanyisha ibi binyobwa, umubozi w’ikigo STS Trede Limited avugako impamvu bahisemo gukorana na Jumia ari uko ifite abayikurikirana benshi kandi ko babbonako bizanabagirira imyungu.

Ati: “Twahisemo gukorana na Jumia kuko twabonye mu Rwanda ariyo ikurikirwa cyane tukaba tubona ko abantu bazatugana ari benshi kandi tuzanabikuramo inyungu nyinshi kuko ntabantu bazongera kuvunika bashaka ibicurunzwa byacu kuko tuzajya tunabasanga aho bari, ikindi n’uko tuzajya tubahera kugiciro cyo hazi kuko ntamuhuza uzajya aba ari hagati y’umukiriya na twe.”

Umuyobozi wa jumia avuga ko bishimiye kuba bagiye no gushyira ibinyobya bitandukanye kurubuga ryabo ko bizatuma abantu babagana aribeshyi kandi bikagabanya umwe umuntu yatakazaga ajya kubigurira n’aho bari bumuhende.

Ati: “Twuishimiye gukorana n’iki kigo kuko bizatuma abashakaga ibinyobwo kurubuga rwacu bakabibura noneho nabo tuzababona kandi bizatuma abantu twatakazaga umwanya batongera ku wutakaza”.

Muri iki gihe ikoranabuhanga rirarushaho kwifashishwa mu guhindura ubuzima bw’abatuye isi.

Biroroshye kwitabaza telefoni mu koherereza umuntu amafaranga cyangwa kuyakira no kwishyura serivisi zitandukanye zirimo imisoro, amashanyarazi, amazi n’ibindi utavuye aho uri. Ubu umuntu akoresheje ikoranabuhanga ashobora no kugura ibyo ashaka atavuye aho ari aciye kurubuga www.jumia.rw.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo