Abakristo ba ADEPR Rwampara barabyinira ku rukoma nyuma yo gufungurirwa urusengero

Myuma y’inkuru twakoze yavugaga kubisa nk’akarengane kaba kari kubakorerwa nyuma y’uko urusengero rwabo rwujuje ibisabwa ari ko izindi zigafungurirwa bo ntibafungurirwe, ubu abakristo bishimiye igungurwa ryarwo kuri iki cyumweru.
Amakuru meshyi yavunzwe ku ifungwa ry’urusengero rwa ADEPR Rwampara ruherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, aho ubuyobozi bwa Akarere bwavugaga ko batujuje ibisabwa ubu barufunguye ntacyongewe kubyo bavugaga ko batujuje.

Abakristo baravuga ko bishimiye ifungurwa ry’uru rusengero rwabo nyuma y’igihe kitari gito bafungiwe urusengero bagashimira ubuyobozi bwabafungurire uru sengero nyuma y’igihe kinini basengera ahandi, bakavuga ko byari bigoye ku byakira ngo nyamara bari barakoze ibishoboka byose ngo bubahe ibyo ubuyobozi bwabasabye. Paruwase ya Rwampara ifite imidugudu itatu yose yafunzwe ubu Segeem hari gusengerwa umudugudu wa Kimisange ubu nabo urusengero rwabo rurafunze aho bari gusaba abagiraneza baba fasha kurwuzuza kugirango barugemo.
Indi nkuru bifitanye isani
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ka Kicukiro MUHIRWA Aaron yabwiye umubavu ko ibyo bashingiragaho bakomeza gufunga uru rusengero ngo aruko aho rwubatse nta buryo bashobora kuruzamura ngo rwigire hejuru kuko ngo ruri hasi, avugaga ko bareba uko bakoresha urundi ruri hepfo ngo ariko bagafata ibifata amajwi (sound froof ) biri haruguru bakabimanura hepfo, ibintu abakristo babona ko ari imbogamizi kuko ngo banjya kubaka urwo bafunguye byari byatewe n’uko hepfo batakwirwagamo ubu ngo bagera 2000 kandi urwo akarere kabategeka gukoresha rwakiraga abantu 300 gusa, ubu barishimira ko bafashe icyemezo kiza kuko bari babangamiwe.

umuyobozi wa Paruwase ya Rwampara avuga ko nawe yatunguwe no kubona uru rusengero barufunguye dore ko wawe yatunguwe na kubwirwa ko basengera muri uru rusengera avuga ko ngo ejo yari yabwiye abayobozi ko urusengera ruto bari barakomorewe gusengeramo azarusengeramo icyumweru kimwe gusa agashimangira ko Abayobozi bakoreshejwe n’Imana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rose Kuya 27-06-2018

Imana ishimwe cyane rwose twari twaratatanye

nsabimana jean pierre Kuya 26-06-2018

Andika Igitekerezo

biranejeje cyane kubona abambyaje ubutumwa banezerewe ikindi ndashimira ubuyobozi bwa karere ineza batugiriy
e