Abahanzi  bakizamuka barashinja ikiswe ‘mpa nguhe’ abahanzi bamaze kubaka izina muri Gospel

Uko u Rwanda rugenda rutera imbere niko mu bikorwa byose rugenda ruzamuka yewe n’ibijyanye n’iyobokamana bidasigaye kuko ubu mu Rwanda hasigaye hakorerwa ibitaramo bikomeye mpuzamahanga by’abaramyi.

Aha usanga akenshi ari abahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana baba bateguye igitaramo bagatumira abo bahanzi bo hanze bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, gusa ngo nubwo ibi bikorwa ndetse bikazamura ibendera ry’u Rwanda ariko ngo usanga ubufatanye bw’abahanzi bamaze kumenyekana n’abakiri kuzamuka bugenda bucumbagira.

Ibi ni bimwe mu bintu abantu benshi bagiye bibaza cyane, ubwo umuhanzi ukizamuka akora indirimbo imwe ikamenyekana ariko yakora izindi ntizimenyekane, ariko umuhanzi wamaze kumenyekana iyo akoze yose ikamenyekana cyane. Ibi byagiye byibazwaho cyane ndetse benshi bagahamya ko izo ndirimbo zitamenyekana ari uko nta mavuta ziba zifite nkuko ari imvugo imenyerewe mu bantu baba mu gisata cy’iyobokamana.

Gusa ku Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza ubwo umuhanzi ukizamuka witwa Olivier The Legend yahuraga n’umunyamakuru yamubwiye imbogamizi abahanzi bakizamuka bahura nazo aho yagarutse cyane ko bakuru babo (ababatanze mu muziki bakamenyekana) ntacyo babafasha.

Mu magambo ye Olivier The legend yagize ati “Buriya mwebwe muba muzi ko tudakora ahubwo turakora kumenyekanisha ibihangano bikaba ikibazo, nk’ubu se ntabwo wabona Umuhanzi ukomeye yasharinze indirimbo yawe ahubwo bo bagenda basangiza izabo n’abandi bakomeye kuko wenda baba bavuga bati uyu yantumira muri Concert, akabona wowe ntacyo yazagukuraho, ikindi ni uko usanga kubona abanyamakuru nabyo biba ikibazo gikomeye cyane bityo nyine ukituriza”.

Uyu musore wakoze indirimbo zigakundwa zikanamenyekana zirimo iyitwa ‘Ingofero’ yatangaje ko abamufashaga bose barimo kugenda ababura, gusa ngo we ntabwo yacika intege.

JPEG - 55.3 kb
Olivier The Legend, Umuhanzi ukizamuka avuga ko ubufatanye muri Gospel hagati y’abahanzi bamaze gutera imbere n’abakizamuka icumbagira

Christian@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo