Abagukangisha gupfa na bo urupfu ntirubatinya-Theo Bosebabireba

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Icyo Imana yamvuzeho yasohotse ejo ku wa 08 Nyakanga 2019, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ wari umuhanzi ukorera mu Itorero rya Pentekote ADEPR akza guhagarikwamo burundu, yibukije abantu ko ababakangisha urupfu na bo rutabatinya.

Bosebabireba ukunze kumvikana mu ndirimbo zimwe na zimwe zumvikana nk’iziha ubutumwa abantu runaka bitewe n’ikibazo bafitanye nubwo we abihakana, muri iyi ndirimbo ye nshya avugamo amagambo akomeye aho avuga ko uko byamera kose icyo Imana yamuvuzeho kitazahera.

Ati “Naho ingabo zabambira amahema kuntera, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera, naho amashyo yashira mu biraro, imizabibu ntiyere imbuto, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera, ingabo zo kuntabara na zo ziryamiye majanja, amanywa n’ijoro zirahari ziryamiye amajanja”.

“Wigira ubwoba bw’ubusa n’abagukangisha urupfu na bo ntabwo rubatinya, naho ingabo zabambira amahema kuntera, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera, naho amashyo yashira mu biraro, imizabibu ntiyere imbuto, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera”.

Akomeza agira ati “Iyi Mana dusenga, iyi Mana dukunda, iyi Mana dukorera, Izadutabara itarindiriye ibimenyetso, abaguteye baciye mu nzira imwe, bazaguhunga baciye muri zirindwi, batatane, batandukane ubutazongera guhura, naho ingabo zabambira amahema kuntera, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera, naho amashyo yashira mu biraro, imizabibu ntiyere imbuto, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera”.

Twabibutsa ko Uwiringiyimana Theogene/Theo Bosebabireba yatenzwe mu Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda, ADEPR mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nyuma y’amakuru yo gutera inda abakobwa nubwo we yagiye akabihakana yivuye inyuma.

Bosebabireba amaze imyaka irenga icumi amenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.

Indirimbo ze ziba ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana nubwo hari n’izo akora zumvikana nk’izigira abo zinegura. Ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, afite umugore n’abana barindwi yemera.

Umva amagambo akakaye ari mu ndirimbo ye nshya hano:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nkurunziza ephraim Kuya 6-12-2020

Nibyiza teo

Bizimana Eric Kuya 7-05-2020

Nukuri Nkunda Indirimbo Zawe Nagiye Nkurikira Ibiganiro Wagiranye Nitangaza Makuru

Melchior bucumi Kuya 8-10-2019

Uterimbere theo uduha umwizero wejo hazaza KO lmana nyeningabo ahazirikana

Melchior bucumi Kuya 8-10-2019

Uterimbere theo uduha umwizero wejo hazaza KO lmana nyeningabo ahazirikana

hahh Kuya 11-07-2019

Ubwose uvuziki koko ibintubyarangiye nibyuzanye ayonamatiku kd sibyiza