Abagabo bafite abagore bashobora ’gukomorerwa’ bakajya baba Abapadiri

Mu myaka ibiri ishize, muri Kiliziya Gatorika havuzwemo umwuka utari mwiza ushingiye ku mpinduka zo koroshya ibintu Papa Francis yagiye akora zirimo nko kuba Kiliziya yumva abatinganyi ko atari abo guhabwa akato.

Kiliziya Gatorika kandi, yari isanzwe ifite abapadiri bake bafite abagore biganjemo abahoze ari abapasiteri b’Abangilikani bahinduye idini, ingingo ikomeje kuganirwaho ngo harebwe niba hari abandi bagabo bafite abagore bajya bemererwa kuba abapadiri.

Icyifuzo cy’abapadiri bafite abagore n’icyo kwemerera abapadiri basanzweho gushaka abagore cyatanzwe na Cardinal wa Brazil, Claudio Hummes, usanzwe ari inshuti ikomeye ya Papa Francis.

Inama ya Sinodi Gatorika ya 2019 yateraniye i Vatikani kuva tariki 06 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2019, yafashe imyanzuro ishobora gutuma abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie ko muri Amerika y’Amajyepfo bagirwa Abapadiri.

Ibibazo by’ubukene bw’Abapadiri n’imiterere mibi yatumwe mu duce twa Amazonie bituma hari abakirisitu gatolika benshi batabona umupadiri wo kubasomera misa buri cyumweru.

Umwe mu myanzuro yafashwe n’iyi nama ya Sinodi gatolika ya 2019 uvuga ko abagabo “Bafite ingo zihamye kandi b’inyangamugayo bubashywe muri sosiyete kandi bitangira Kiliziya bashobora kugirwa Abapadiri nyuma yo guhabwa amasomo atangirwa mu iseminari kugira ngo babashe kuzuza inshingano z’Abapadiri.”

Uyu mwanzuro wa 111 watowe ku bwiganze bw’amajwi 113 ku majwi 43 y’abatarawushyigikiye, bivuze ko Papa Francis nashyira umukono ku nyandiko ikubiyemo imyanzuro yafatiwe muri iyi Sinodi abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie batangira kugirwa abapadiri.

Iyi nyandiko iragaragaza neza ko ibi bireba agace ka Amerika y’Amajyepfo ukuyemo ibihugu bya Argentine na Chile.

Inyandiko ikubiyemo imyanzuro yafatiwe muri iyi Sinodi igaragaza ko bifata amezi n’imyaka kugira ngo Abapadiri bagere mu duce tumwe bagiye gutanga amasakaramentu ya Ukarisitiya, Penetensiya cyangwa Ugusigwa kw’abarwayi.

Icyifuzo cy’uko abagabo bo muri Amazonie bafite abagore bagirwa Abapadiri cyatanzwe n’Abasenyeri bo muri Amerika y’Amajyepfo, kikaba kimaze igihe kinini gitambamirwa n’abatsimbaraye ku mahame ya Kiliziya.

Abakurikiranira hafi ibya Kiriziya Gatorika bavuga ko icyemezo cyo kwemerera abagabo bo muri Amazonie bafite abagore kuba Abapadiri ari intambwe ya Mbere, ishobora kuzana impinduka muri Kiliziya zagera no mu bindi bice by’isi zihereye mu gace ka Amazonie.

Sinodi Gatolika ni inama ikomeye ku rwego rwa Kiliziya Gatolika, ikaba ihuza Abepisikopi bava mu mpande zose z’isi ngo bungurane ibitekerezo ku hazaza ha Kiliziya Gatolika.

Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga 200, baganira ku bibazo bitandukanye birimo iki cy’agace ka Amazonie muri Amerika y’Amajyepfo, ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, ibirebana n’abimukira ndetse n’ibirebana n’iyogezabutumwa.


Abagabo bafite abagore bashobora kuba bagiye kugirwa Abapadiri





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo