Aba Kristo gaturika basabwe kwigira kuri Yozefu na Mariya k’umunsi wa Asomsio

Buri tariki ya 15 Kanama buri mwaka Kiriziya gaturika yizihiza umunsi w’ijyana mu ijuru rya Bikiramariya(asomsio) muri Diyoseze ya Nyundo uyu munsi wizihirijwe muri Paruwasi ya Congo-nil aho hari imbaga y’aba christu benshi bari baje baturutse imihanda yose bajwe kumvira hamwe igitambo cya Misa aho uyu munsi wari wizihirijwe kurwego rwa Diyosezi ya Nyundo bibukijwe kugira ingeso nk’iza Yozefu na Mariya, benshi bageze aha i Congo-nil kuwa kabiri nimugoroba baje gutangira igitaramo cy’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya nkuko bisanzwe bigenda.

Mukarukundo Selaphine yaturutse muri paruwasi ya Kivumu yatangarije Umubavu.com ko yibukijwe ko agomba kurera abana be neza akabarera mu rukundo ndetse no kubatoza ubwitonzi muri bagenzi babo bityo akaba agomba kwigira kurugo rwa Mariya na Yozefu nkuko babyigishijwe. Yagize ati”mfashe umwanzuro wo kurera abana banjye neza nokubatoza urukundo nk’urwa Mariya na Yozefu”.

Ayinkamiye Emerance umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yavuze ko byaba byiza ababyeyi bareze abana babo mu rukundo bakabatoza ikinyabupfura bakiri bato bityo bakabasha gukura biyoroshya.yagize ati”ababyeyi nibigishe abana babo kurangwa n’ubwiyoroshye nokubungabunga umuryango”.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yibukije ababyeyi ko bagomba kwigira kuri Bikiramariya na Yozefu nk’icyitegererezo cyabo bityo bakabasha kurera abana babo neza bakabarera mu rukundo. Yagize ati”umuryango niwo shingiro ry’imibereho myiza abana nibitabweho bajyanwe mu mashuri ababyeyi bafatire urugero kuri Mariya na Yozefu”.

Kuri uyu munsi kandi aba kirisitu baba bazanye amazi mubikoresho bitandukanye kugirango ahabwe umugisha bityo bayacyure iwabo murugo aho bizera ko ayo mazi aba yahawe umugisha bityo ngo akaba abavura indwara zitandukanye.
By NTIBITONDERWA Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo