ADEPR: Umuvugizi wungirije byavuzwe ko yahagaritswe yasabwe gukomeza inshingano ze

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi (CA) y’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR, Kayigamba Callixte yasabye Umuvugizi wungirije w’iri torero, Rev Karangwa John gukomeza inshingano ze nkuko bisanzwe ngo kuko ibyavuzwe ko yahagaritswe atari byo ngo n’imyanzuro y’inama ivugwa itararangira aho izakomeza ku itariki ya 03 Ukwakira 2020.

Muri iyi baruwa uyobora CA yandikiye Rev Karangwa John, umuvugizi wungirije wa ADEPR, ivugamo ko hari ibaruwa Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Ephrem yandikiye umwungirije avuga ko ari ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’Ubuyobozi, CA mu gihe umuyobozi wayo, Pasiteri Kayigamba Callixte avuga ko inama ikomeje ndetse n’imyanzuro itarafatwa.

Ku wa 28 Nzeri 2020 nibwo mu binyamakuru bitandukanye byavuzwe ko Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) yahagaritse Umuvugizi wungirije mu itorero ADEPR, Rev Karangwa John bitewe n’ibyaha akurikiranyweho mu butabera byo gukoresha inyandiko mpimbano gusa icyo gihe we yavuze ko akiri mu nshingano kuko ngo nta baruwa izimukuraho yahawe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020, UMUBAVU wabonye kopi y’ibaruwa umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR, CA, Kayigamba Callixte yandikiye umuvugizi wungirije amusaba gukomeza inshingano ze nk’ibisanzwe.

Ibi umuyobozi wa CA agaragaza ko yabishingiye ku mpamvu eshatu zirimo ibaruwa yandikiwe n’uyu muvugizi wungirije ku wa 30 Nzeri 2020 amusaba gukemurirwa ikibazo gituruka ku ibaruwa yandikiwe n’Umuvugizi wa ADEPR ifite umutwe ugira uti "Gushyira mu bikorwa umwanzuro y’Inama y’Ubuyobozi (CA)", kuba iyo nama ivugwa muri iyi baruwa itararangira ngo kuko izakomeza ku wa 03 Ukwakira 2020 kubera hari ibyari bitarigwaho, kuba ngo imyanzuro itarasohoka kandi ngo ikaba itashyirwa mu bikorwa inama yayo itararangira no kuba ngo CA abereye umuyobozi nta rwego na rumwe yasabye gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuzwe muri iyo baruwa Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga yavuze mu ibaruwa yandikiye umwungirije.

Umuyobozi wa CA ashingiye kuri ibi, yasabye Umuvugizi wungirije mu itorero ADEPR, Rev Karangwa John gukomeza inshingano ze, mu ibaruwa ye ati "Ndakumenyesha ko imyanzuro wambwiye mu ibaruwa y’Umuvugizi wa ADEPR, muvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ntayo dufite kuko kugeza ubu inama itararangira, dore ko n’ibyigiwemo bikiri ibanga kugeza igihe abayigize bazaba bamaze kwemeranya kuri iyo myanzuro, bityo nkaba ngusaba gukomeza inshingano zawe nkuko bisanzwe ndetse ngukangurira kuzitabira inama izasubukura iyo ku wa 26 Nzeri 2020 nkuko iteganyijwe ku wa 03 Ukwakira 2020 saa 9h muri DOVE Hotel".

Umuyobozi wa CA kandi muri iyi baruwa yandikiye umuvugizi wungirije wa ADEPR, avuga ko yageneye kopi n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ndetse akanamusaba kumwoherereza imyanzuro yavuze ko yashyiraga mu bikorwa avuga ko ari iya CA.

Yasabye Umuvugizi wa ADEPR kandi ngo gutesha agaciro ibaruwa yandikiye umuvugizi umwungirije kuko ngo yayanditse mu nzira no mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko akabimenyesha abantu boze yari yabimenyesheje ngo anyomoza amakuru yari yatanze atariyo.

Tubibutse ko Rev. Karangwa John yarekuwe nyuma y’amezi umunani yari amaze afunze aho yari akurikiranyweho ibijyanye no gukoresha inyandiko mpimbano.

Yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Bivugwa ko Rev. Karangwa John agifungurwa yasubiye mu mirimo akanahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka, mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.

Nyuma yo gufungurwa kwe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.

Amategeko ngengamikorere y’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR), yo ku wa 23 Kamena 2018, arimo ingingo ya 114 ivuga ku ihanwa ry’ibyaha n’andi makosa mu murimo.

Ivuga ko ‘kuba inkiko zigize umuntu umwere, ntibikuraho ko inzego z’itorero zibifitiye ububasha zishobora gutanga ibihano by’imyitwarire mu gihe amakosa yakozwe anyuranyije n’amabwiriza yihariye agenga abakozi b’abanyamuhamagaro’. Icyakora hari abasanga ubuyobozi bwa ADEPR bwirengagije iyi ngingo kuri Karangwa

Ingingo ya 29 muri aya mategeko ngengamikorere iteganya ko mu bituma umwe mu bagize Biro Nyobozi avaho harimo iyo ‘abuze mu gihe kirenze amezi atatu nta mpamvu’. Aha bivuze igihe ntaho itorero ryamutumye.

Rev. Karangwa yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero ku wa 20 Gicurasi 2017. Ni umwanya yagezeho nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami rya ADEPR muri Uganda.


Kayigamba Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’ADEPR, CA


Umuvugizi wungirije mu itorero ADEPR, Rev Karangwa John byavuzwe ko yahagaritswe none CA ikaba yamusabye gukomeza inshingano ze nkuko bisanzwe


Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga yashinjwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama itararangira

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo