ADEPR: Umuvugizi Rev. Karuranga yatumijwe mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi b’iri torero

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, yatumijwe mu rubanza ruregwamo abantu 12 mu bahoze ari abayobozi b’iri torero, bashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Kabiri iburanisha mu mizi ryasubukuwe, ku bantu 12 baregwa ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo, guhimba inyandiko no kuzikoresha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Mu rubanza rwaburanishijwe mu mizi ku wa 24-25 Ukwakira 2018, Umucamanza yiyambuye ububasha, ruhabwa urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu ari nabyo aba bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR bakurikiranyweho.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo iburanisha ryakomeje ku baregwa babiri bari basigaye batisobanuye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo, ndetse aba bose uko ari 12 biregura ku bindi byaha babiri byari bisigaye.

Abaregwa bose hamwe ni Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile, Gasana Valens, Niyitanga Straton, Beninka Bertin , Mukabera Lynea, Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Tharcisse na Mukakamari Mediatrice.

Ubushinjacyaba bwavuze ko banyereje 2 366 708 946Frw nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi.

Iyo raporo ivuga ko hagiye hakoreshwa guhimba inyandiko zigaragaza kwishyura ibikoresho nyamara bitarakiriwe hamwe n’indi mirimo itarakozwe. Ikindi ngo nta nyandiko zigaragaza imikoreshereze y’ayo mafaranga.

Kuri iyi ngingo abaregwa bagaragarije urukiko ko hari igenzura ryakozwe mu bihe bitandukanye mbere y’uko bavanwa mu kazi, zagaragaza ko nta kibazo cy’amafaranga yanyerejwe kandi zemejwe n’Inteko Rusange ya ADEPR.

Bakomeje bagaragaza ko igenzura ryakozwe nyuma baramaze gufungwa, ariryo ryagaragaje ayo mafaranga yanyerejwe, bityo batemeranya naryo. Bagasaba urukiko kutariha agaciro.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yatumije mu iburanisha ritaha Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karurangwa Ephraim, ngo azagaragaze ibikubiye mu igenzura ryakozwe n’amahame yifashishijwe n’uwakoze igenzura rya nyuma.
Yanzuye ko urubanza ruzakomereza ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ku wa 9 Ugushyingo 2018, saa saba.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Fred Munezero Kuya 1-11-2018

Abayoboke ba ADEPR bakwiye kurenganurwa kuko batanze byinshi kugira ngo bishyure imyenda itorero ryabo ribereyemo BRD ariko yigira mu mifuka y’abashumba aho gukora icyo yakusanyirojwe. Uyu muvugizi mushya asabire abayoboke be ubutabera kuko bararenganye kuko nibatarenganurwa uko bikwiye bazatakariza icyiozere ubuyobozi bw’itorero ryabo ku buryo no kwishyura BRD byananirana

Fred Munezero Kuya 1-11-2018

Abayoboke ba ADEPR bakwiye kurenganurwa kuko batanze byinshi kugira ngo bishyure imyenda itorero ryabo ribereyemo BRD ariko yigira mu mifuka y’abashumba aho gukora icyo yakusanyirojwe. Uyu muvugizi mushya asabire abayoboke be ubutabera kuko bararenganye kuko nibatarenganurwa uko bikwiye bazatakariza icyiozere ubuyobozi bw’itorero ryabo ku buryo no kwishyura BRD byananirana

BITONDA Naphutal Kuya 31-10-2018

igitekerezo cyange ngendeye kubyo nzi ku buyobozi bwa adepr icyuye igihe nkongera nka shingira uburyo bahemukiye umubyeyi wange wakoreye Adeper kuva 1993 mubyukuri ubutabera bwinjire imuzi kuko abo bagabo nibisambo ntimana ntizababarira kuko imitima yabo yuzuye ubugome.

gusa sind’ imana ngo mbacire urubanza ariko nijuru birwaga baririmba imana ntaryo bazabona gusa jye nkumuntu nabasabiye imbabazi ku mana.

my contact is 0786001925