ADEPR: Umuhoza Aulerie yaba atemerewe kuba Umucungamutungo  wa ADEPR ?

Muri iyi minsi hari amakuru yakwirakwiye avuga ko Umuhoza Aulerie yaba ari mu buyobozi bwa ADEPR atabyemerewe ngo kuko mbere y’uko aza muri iri torero yari yarabyaye umwana nyuma akaza gukizwa, ubwo twamubazaga amakuru kuri iyi ngingo n’izindi, yatubwiye ko ibyo ari gukora abyemerewe nta kibazo kibirimo.

Umuhoza Aulerie ngo mbere yo gushaka umugabo yari afite umwana kandi yamubyaye akiri umukobwa, none akaba afite inshingano zikomeye ku rwego rw’igihugu mu Itorero rya ADEPR bivugwa ko yaba atabyemerewe kuba yayobora.

Bamwe mu baganiriye n’UMUBAVU bavuga ko atari byo kuko iyo umuntu yabatijwe akihana nta cyamubuza gukorera Imana nubwo yaba yarakoze ibyaha by’umurengera mbere yo gukizwa.

Bagize bati “Mu Itorero rya ADEPR ntikizira ko hari imirimo utakora ngo kuko wakijijwe hari ibyaha wari warakoze none se ko Abadeperi hafi ya boze ari abantu bakijijwe ibyaha ubwo hakorwa iki bibaye ari uko bimeze?”.

Mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com kuri iyi ngingo no kuzindi zitandukanye Umuhoza Aulerie yavuze ko ibyo arimo abyemerewe ko nta kibazo abiziho.

Yagize ati “Ariko ibyo ndumva icyo nagusubiza mu ijambo rimwe iyo udakora, tugira igenzura ry’Aboditeri (Auditeurs) bo hanze kimwe n’izindi nzego zo hanze zibishinzwe, iyo umuntu adakora neza rero kimwe n’uko bamugenzura bagasanga adakora neza nta kindi n’ubundi busobanuro narenzaho ibindi by’ibyo ntemerewe, ubwo icyo ni cyo twakwita … ehhh ubwo uwabivuze afite icyo yashingiragaho, ngira ngo ntacyo narenzaho, nta n’icyo nagusubiza kuko nzi neza ko ibyo ndimo ndabyemerewe ntabwo najya kujya impaka n’umuntu washaka impamvu zidafite gahunda”.

Yakomeje agira ati, “Ibikorwa birahari biranivugira urumva ibikorwa birahari kandi ibihari bijyanye n’imirimo itandukanye twakoze yo kwishyura amadeni atandukanye ibikorwa bigendanye no gushyira ibintu ku murongo kuko n’ibyo twasanze nta na kimwe cyari kiri ku murongo ubwo rero ibyo byose ntabwo bivugwa ariko bigaragazwa n’ibyakozwe”.

Andi makuru avugwa, ni uko Umuhoza mbere y’uko ahabwa inshingano zo gucunga umutungo wa ADEPR, inzu ye yari yaratejwe cyamunara na Banki, amafaranga asigaye umugabo we ajya kuyakoresha ubucuruzi muri Uganda arahomba agaruka mu Rwanda.

Biravugwa na none ko ubu Umuhoza atuye mu nzu yiyujurije ya Etage mu Karere ka Kicukiro, aho amafaranga yo kuyubaka yaturutse hakaba hakomeje kwibazwaho. Aya makuru akaba ari ayo dukesha ikinyamakuru Impamba.

Undi mukristo twavuganye yavuze ko Imana ikora ibitangaza kandi igatanga umugisha bityo ko kuba umuntu yakuzuza inzu ya Etage atari igitangaza kuko Imana iracyakora.

Ku kibazo cy’uko batagaragaza ibyagenzweho, yavuze ko ababivuga ari abashaka kugandisha abandi ariko ko gukora bakora nta n’impungenge yumva abifiteho.

Bamwe mu bajyanye na Umuhoza muri Suede, batangaje ko Karake ajya asobanurira Umuvugizi wa ADEPR ijambo ku rindi, ariko bamuhambirije igitaraganya birabatungura kuko Umuhoza na Kubwimana baje kubikinga bongeye guhura bagaruka mu Rwanda.

Aha yagize ati “Urugendo rwari ruteguwe kandi uko rwari ruteguwe ni ko rwubahirijwe deregasiyo yagiye yari iyo nyine uko byari biteganyijwe n’umuntu wese n’igihe yari ateganyijwe kugaruka ni cyo gihe yagarukiye”.

Ubundi butumwa twatanga, ni uko dukomeje gukorera itorero mu mucyo nta kintu na kimwe cy’ubwiru dufite, ibyo dukora biragaragara kandi bigaragaza n’ibikorwa bihari.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
venuste Kuya 5-09-2019

Ubu inkuru irimo hano ni iyihe jye ndabona ari bimwe bita ubusutwe!!!! ubu muba mwabuze ibyo mwandika?muzahora mubutiku buzabajyezekuki?

mukizwe byukuri.

Mine Kuya 4-09-2019

Ariko Mana!!uyu mu dame abamuzi yaba mu buzima busanzwe,y’aba mukazi akora cyagwa yakoze mbere yuko aza gukora mw’itorero;arangwa n’ubwitonzi,ubushishozi,ubuhanga mubyo akora,aharanira gukora neza ibyo ashinzwe.abandika ibi birangarangara ko batamuzi pe.ngo ntiyemerewe !!!!mwabuze ibyo mwandika.

Fofo Kuya 4-09-2019

Benedata mujye mwirinda mu magambo muvuga mureke abakozi bakore utazakora neza azabibazwa n,inzego zibifitiye uburenganzira.Ubundi buri muntu amenye umugogo uri mujisho she rye abe ariwo akuramo aho gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi we.

uwayo Kuya 4-09-2019

mu by’ukuri iyi nkuru imaze iki? ngo yarabyaye aramaze waahakaga ko ayikuramo se wababajwe n’iki? ngo ntiyemerewe kuyobora iryo tegeko ryanditse he ? ngo yujuje etage ubisoma he ko ari iye ubisoma he ko nta mwenda afite cg atayihawe ubisoma he ko amafrw ahembwa atayubaka waba uzi neza ko Umugabo we atayubaka cg ngo asabe umwenda rwose ayo ni amatiku

Albert Kuya 3-09-2019

Abo batanze amakuru kuruyu mudamu nabita injiji kuko mu buzima bwa gikristu ntibazi kwakira agakiza ugahinduka icyaremwe gishya icyo bivuze ari no mu bizima busanzwe ntibasobanukiwe ko ubuzima umuntu abayeho ntaho bugomba guhurira n’ubushobozi umuntu yibitseho mu kunonza neza akazi ashinzwe. Mureke amatiku musenge Imana namwe ibagirire neza!

kalisa Kuya 3-09-2019

Bigirimana moise reka nkubwire niba utarunabizi njyewe ubwanjye umwaka ushize nd’umwe muba christo benshi uwo mupapagani wae urimo uvugira yari yarafungishije atuziza gusa ko twavuze ko tudashigikiye we na nzahuratorero ye yarakuriye (mwibanga) amakosa bakoze harimo kugurisha ibikoresho bya dove hotel no guha hotel nzima nkiriya igisambo kigenzi cye ngo abe aricyo cyiyiyobora nyamara cyarashinjwaga amafaranga arenga 10millio ya compassion cyibye iyo bitaba umupolisi warukuriye station twaridufungiyemo ngo aturenganure cyane ko ntakosa twaridufite kuko ibyo twavugaga byose byari bifite fact ugirango ntituba tukirimo kubera ako kanyagwa ngo ni karangwa?? Imana yaturengeye rimwe izashira hanze ubuhemu bwako nibwo muzamenya uko gateye ako nakarura kiyambitse uruhu rw’intama kogakizwa

Albert Kuya 3-09-2019

Abo batanze amakuru kuruyu mudamu nabita injiji kuko mu buzima bwa gikristu ntibazi kwakira agakiza ugahinduka icyaremwe gishya icyo bivuze ari no mu bizima busanzwe ntibasobanukiwe ko ubuzima umuntu abayeho ntaho bugomba guhurira n’ubushobozi umuntu yibitseho mu kunonza neza akazi ashinzwe. Mureke amatiku musenge Imana namwe ibagirire neza!

Mugabe Kuya 3-09-2019

Muraho benedata,turibande gucira imanza abandi ubu muriyinkuru niki twakwigamo! Ndashaka kubaza mbese niki kidakorwa uko bikwiye ubu siyaba arinzangano gusa.Mbese akora inshingano ze cyangwa ntazikora? Mujye mwandika ibiduteza imbere apana amatiku

Aline Kuya 3-09-2019

Ariko amatiku yabantu yomuri dini ntabwo nyumva peeee, kuba uyu mudame yarabyaye se bihuriyehe n’ imirimo akora ariko ubundi ko Karangwa ariwe mupagani mubi umaze kumenywa mubugome bwe ubusiwe wadukiriye nuyu mudame!!! Njye narumiwe peeee!!!!

bigiriman moise Kuya 3-09-2019

murahoneza benedata? njye nasomye bibyinshi kunkuru zandikwa kuri adepr kuva iyi ngoma yabano bagabo yajyaho sinabona irangira batavuze uyu mu pastor karangwa mumbabaririre mbihereye kuru wiyise KALISA ufata umu pastor muzima akamwita kariya gapagani ngo gakuru eseye rekambabaze mweseye mwamwikomye wamugniwanyu kagiye kuba gakuru murihehe komwe muri beza mura kristo kuki yagiyeho murahongaho rwose turambiwe izonzangano muhora muvuma urutseko buriya haricyo abarusha abarusha gusenga kubwibyorero ntacyo muzamutwara ikibi nuko mwabamumuvuga ibyo akora nahubindi rwose mushatse igihe mwakoreye satani kirahagije ni umusaza nimumureke. kukowe tumazekubona ko atuyoboyeneza twe abashumba nabakristo natwe ubwacu tuyoboye ntacyahatumubonaho kuburyo mwanjyamumutuka uko mwiboneye .none uyumubyeyi we Umuhoza wemumuzanye muteko we atarumupastor muramushakahokiki? ngo yrabyaye nibayarabyaye aramaze kbyara numugisha kdi nibayarabyaye ikinyendaro atarakizwa none ubuya kijijwe afite umugabo ndetse nabana numukristo ushimwa n’itorero ndetse nabantu ubworero benetata mufeneza mwifana abantu bimana rwose ndetse tubasabye kurekeraho izinduru zaburimunsi bitagazamakuru kuko ntamumaro wokubijyamo nukwimarira ayarikubatungira imiryango yanyu kimwe nibibinyamakuru bibakira mukabikoresha murikimwe rwose mwese muri murinyangabirama.

harega nubwo bahora bavuza induru basebya abo basimbuye nabo ntabunyangamugayo bwabo rwose nabucye noneho byagera kurikariya gapagani gakuru ngo ni karangwa bigahumira kuburari muzumirwa umunsi hakozwe audit aba bavuyeho