ADEPR: Pasiteri wayoboraga Akarere ka Rusizi arahigwa bukware akekwaho kunyereza amafaranga ya SACCO

Pasiteri Kanyabashi Thomas wayoboraga Itorero ry’Akarere ka Rusizi muri ADEPR ari gushakishwa nyuma yo kumara iminsi 15 atagaragara mu kazi, aho akurikiranyweho gukora no gukoresha impapuro mpimbano we na bagenzi be batatu bakanyereza asaga Miliyoni 15 muri SACCO Tubeho Bweyeye.

Ku itariki ya 6 Mata 2019 ku isaha ya 12h18 nibwo Pasiteri Kanyabashi Thomas yari ari mu Bugenzacyaha akurikiranyweho gukora no gukoresha impapuro mpimbano, nyuma yo kumenya ko ari gukurikiranwa, ngo yaburiwe irengero aho ngo akingiwe ikibaba n’ubuyobozi bwa ADEPR kuko yari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi muri ADEPR.

Amakuru agera k’umubavu.com avuga ko ari guhishirwa n’umwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR mu Rwanda ngo kuko ari akadasohoka ke.

Umuvugizi wungirije wa ADEPR Karangwa John yabwiye UMUBAVU ko twabaza umuvugizi wa ADEPR iby’ayo makuru kuko ngo ari we uvugira ADEPR, yongeyeho ko atahishira umuntu uri gushakishwa na RIB.

Ati “Bibaze umuvugizi wa ADEPR ni we ufite [ishigano] inshingano zo kuvugira Itorero”. Yongeraho ati, “ Wowe [wakigira] wakingira ikibaba umuntu RIB ishaka?”

Umuvugizi wa ADEPR ubwo twateguraga iyi nkuru twamwandikiye ubutumwa ariko ntiyadusubiza kugeza ubwo twarangizaga inkuru.

Ikinyamakuru UMUBAVU cyagerageje guhamagara nimero ya Kanyabashi Thomas arayifata tumaze kumwibwira ihita ivaho, twongeye kugerageza ntiyayifata, twashakaga kumubaza niba amakuru amuvugwaho yaba ariyo.

Amakuru dufite ni uko uyu mugabo Pasteri Kanyabashi Thomas afatanije n’umuyobozi wa SACCO n’undi muntu uko ari 3 bose bashinjwa kunyereza amafaranga ya SACCO Miliyoni cumi n’eshanu zirengaho ( 15.000.000Rfw) bakoresheje inyandiko mpimbano ariko umwe muri bo akaba yaramaze gufatwa.
1. Abashinjwa ni Sebagenzi Athanase(arafunze)
2. Habyarimana Noheli,
3. Kanyabashi Thomas, aba bakaba batarafatwa ariko bashakishwa

Ikinyamakuru umubavu.com cyashatse kubaza uhagarariye ADEPR Iburengerazuba witwa Karangwa Slivester kuri Telephone ye igendanwa, atubwira ko ntacyo abiziho.

Ati “ntacyo mbiziho kuko duherukana nko kuwa kabiri, gusa ntabwo ari twe tubagenga bagengwa na ADEPR mwabaza ushinzwe abakozi ni we wabaha ubusobanuro.”

Itegeko rya ADEPR rigenga abakozi rivuga ko umukozi urengeje iminsi 15 atari mu kazi asabwa ibisobanuro mu nyandiko, atabikora akaba yahagarikwa burundu mu kazi.

Twashatse kubaza RIB niba aya makuru afite ishingiro Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste mu butumwa bugufi atubwira ko Dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Tubajije umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin atubwira ko agiye kubikurikirana, ati, “tugiye kubikurikirana”.

Amakuru avuga ko Kanyabashi na mugenzi we Diregiteri Habyarimana Noel bakoresheje impapuro mpimbano bazitwara muri SACCO Tubeho Bweyeye babeshya ko amafaranga Miliyoni 15 zirengaho ari ayabo nk’abakorerabushake.


Pasiteri Kanyabashi Thomas wayoboraga Itorero ry’Akarere ka Rusizi muri ADEPR ari gushakishwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mbilia Kuya 10-10-2019

Ariko c nkawe wiyise ADEPR uvuga ko ngo hari n’amakuru yakugezeho ya Kanyabashi wowe ushinzwe ubugenza cyaha cg ukora Vetting kubantu runaka ngo umenye imyitwarire yabo? Please igihe cyose urukiko rutaramuhamya ibyaha aracyari umwere! Nukuri ibyo uvuga abandi nawe umenye ko ariko baba bakuvuga. Hanyuma kandi iyo urebye iyinkuru ymuwayanditse nta professionalism afite:) kwindika inkuru wigize umushinjacyaha nabyo nikibazo pe! Ngo hari abayobozi bohejuru bamushyigikiye? Ubu c wowe amafuti nkaya uba ukora uba wabishyikiwemo nande? Tujye twirinda kuko twese ntituri shyashya. Wowe munyamakuru nawe ndakunenze kuko uratandukira cyane. Nkariya magambo washyuze mudukubo washakaga kumvikanisha injury yawe cg? Ubundi biriya bikorwa n’umuntu utari umunyamwuga.

Justin Kuya 27-07-2019

Ubundi iyo umuntu ahunze yabonye abandi biruka we ntamenye ibyo ahunze asubira gufuya barakijijwe ntibakira ibyaha kubifuya rero ntibyabura kuko twe tuzi impamvuyatuvanye mu byaha tukagira ningwate yibyo twakoze kuko yishyura tutajyanwe muri RIB

Micomyiza Kuya 9-07-2019

Nukuri Imana niyo mucmanza utabera kandi areba hose ntiduce imanza ,kuri yorodan bizasonuka,

Micomyiza Kuya 9-07-2019

Nukuri Imana niyo mucmanza utabera kandi areba hose ntiduce imanza ,kuri yorodan bizasonuka,

Micomyiza Kuya 9-07-2019

Nukuri Imana niyo mucmanza utabera kandi areba hose ntiduce imanza ,kuri yorodan bizasonuka,

Emmanuel Kuya 6-07-2019

Imana yonyine niyo izi ukuri kuko niyo ireba mu mutima
Abantu rero twavuga ibyo dushaka bitewe n’amarangamutima yacu
Mureke tubiharire Imana

Gusa Itorero rya Kristo nyiraryo aribereye maso

Murakoze

ADEPR Kuya 5-07-2019

Uyu Kanyabashi,aho avuka bazi neza ko atigeze arangiza na primary school. Ark kd yigeze kumvikana avuga ko yarangije secondary school ubwo yiyamamarizaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko,ibintu bitamuhiriye.Hari n’andi makuru yangezeho ko ngo asigaye afite Bachelor’s Degree,ark nta wigeze amenya uyu mugabo yiga.Numvise ko Kanyabashi asigaye ayobora "abarokore" b’i Rusizi mpita nibaza ibi bibazo: 1) Ese "abarokore" bayoborwa n’abantu batize?; 2) Ese Kanyabashi yaba akoresha ibipapuro by’ibihimbano,ko n’ubundi asanzwe abeshya ngo yarize? Ubugenzacyaha bukurikirane ibyo bintu

ADEPR Kuya 5-07-2019

Kutiga ni bibi-Kanyabashi azi ko azi imitwe,ark nta n’iyo azi.Inama - umunyamakata nka Kanyabashi utarize ntaba akwiriye kubyongeraho kwishyira imbere [ku karubanda]. Mu isi ya none biragoye kuba umunyamakata ukabyongeraho kujijisha ngo aha ukorera "Imana" no kujujubya abandi ngo nibo banyabyaha.Kanyabashi kujijisha yabigize umwuga-ahangana n’inzego z’ubuyobozi,iz’umutekano n’abantu ku giti cyabo.Imitwe si ubwenge - n’abadateka imitwe si uko yabananira; byose bikorerwa ku mugaragaro kd nta wudafite ubwonko

ADEPR Kuya 4-07-2019

Satani nta ncuti agira - agutoza agushuka ngo uzi imitwe,akaguca inyuma akagupangira

Wellars Kuya 4-07-2019

Birababaje, ariko ntakundi reka dutegereze iperereza rya RIB, ariko birababaje. Abakozi b Imana babaye abashuguritsi ariko muri ADEPR ntibyari bikwiriye kuko ni Itorero riha umushahara abayobozi baryo.

Wellars Kuya 4-07-2019

Birababaje, ariko ntakundi reka dutegereze iperereza rya RIB, ariko birababaje. Abakozi b Imana babaye abashuguritsi ariko muri ADEPR ntibyari bikwiriye kuko ni Itorero riha umushahara abayobozi baryo.

-xxxx- Kuya 4-07-2019

1Abami 18:1-39
Uwiteka niwe Mana

-xxxx- Kuya 4-07-2019

1Abami 18:1-39
Uwiteka niwe Mana

Habimana Jean Bosco Kuya 4-07-2019

Birababaje

SIRIDIYO Kuya 4-07-2019

Uwiteka Imana ya isirayeli ni Inama it’s urubanza rutabera nimureke turebe iherezo ry’ibi bintu kuko mu isi si ubwambere abantu bigiza nkana. 1Abami 18 iki gice cyose kitubwira ibyo Imana yakoreye iKarumeli kandi abafana bose nimureke iherezo ry’ibintu niryo ritanga ikiricyo. "C’est la fin qui justifie le moyen " Uwiteka azakoza isoni indyarya Daniel mu rwobo rw’intare ntacyo zamutwaye kd zarizasonzeshehwe. Umukiranutsi naho yagambanirwa akomeza guhagarara bwuma.

Ananias Kuya 4-07-2019

Ijambo Ry’Imana Riravugango Urabikora Nkakwihorera Ukibwirako Mpanyenawe Rwose Ariko Nzabishyira Imbere Yamaso Yawe Uko Bikurikirana, Rero Abantu Bitecyereza Byinshi Kuko Imana Ibidasobanutse Iraje Ibisobanure Nibaribyo Bakaba Barahunze Bazafatwa Kuko Ijisho Ryimana Rirabona Ntanahatoya Waryihisha.

Munyarukundo Etiennr Kuya 3-07-2019

Aba Bantu bakurikiranwe icyaha nikibahama bakanirwe urubakwiye

Munyarukundo Etiennr Kuya 3-07-2019

Aba Bantu bakurikiranwe icyaha nikibahama bakanirwe urubakwiye

Master Kuya 3-07-2019

Andika Igitekerezo HannoIjambo ry’Imana riravuga ngo uko ugenza nawe niko uzagenzwa,Kanyabashi uretse n’ibya Sacco nta mbuto z’umwuka zimurangwaho ni umuntu wigira,ukomeye cyane yewe kugera no mu buyobozi bwa Leta ajujubya abayobozi ngo yitwaje ko ari umu Leader.Reka yumve ko isi idasezerana.

Peter Kuya 3-07-2019

lmana ibifiteho ukuri nubushobozi, kandi niyo igaragaza ukuri mubintu byose kuko ntacyo ihishwa

Muhoza Kuya 3-07-2019

hhhh birasekeje biteye nagahinda munzuyimana kugambanirana ubwose baracyari abakozibimana umukoziwimana ukoresha impapuro mbimbano namwemurikujyaho mugafana ngokugambana umuntu ukoresha inyandikompimbano urumvawe yaragambaniyebacye?

Emmy Kuya 3-07-2019

Hari inzego muri Bank zifata umwanzuro ku nyandiko zisohora amafaranga kereka niba zarashyizweho igitutu.Jye numva byabazwa ababifite mu nshingano gufata ibyemezo muri banki kdi kereka niba barihaye inshingano z’ubukorerabushake.ibyo byagombaga kugenzurwa na Bank mbere yo gusohora amafaranga.

safari niyomugabo Kuya 3-07-2019

Rwose dukwiye kuba abakristo nyakuri guhuza ikibazo cyabanki nikibazo cyitorero ndabona bisa nogucana umuriro mwitorero ryacu Rv.mazimpaka Umushumba wa ADEPR kamembe ndabona arengana kuko ntaho bahuriye nikikibazo

safari niyomugabo Kuya 3-07-2019

Jye ndabano tudakwiye guhuza ikibazo cyabanki nikibazo cyitorero kuko ntahobihuriye rwose ibyo nuguhuza idashoboka pe kubwibyo Rv.pasta mazimpaka Umushumba wa ADEPR kamembe ndabona arengana benedata guhuza ibi nibindi nugukomeza kubiba igisa namacakubiri mwitorero ryacu rwose ibi bigaragaza igisa nikipe murigufana

Rugwiro stven Kuya 3-07-2019

Ni mureke amarangamutima Imana irareba, RIB ni kigo cy’igihugu cyizewe gikora imirimo yacyo neza
Naho ibya pasteri wanyu, ngwararengan??? Mwakwitonze kwaru muntu nawe nka bandi

Ibyubufatanyacyaha numuyobozi umwe mubayoboye ADEPR nawe nibimugaragaraho abiryozwe. Ntawr uri hejuru ya mategeko

ADEPR KAMEMBE Kuya 3-07-2019

Nkurikije amakimbirane ari hagati yuyu mushumba Kanyabashi na bamwe mu bashumba ba ADEPR Harimo nuwitwa MAZIMPAKA Celestin mpamyako hano harimo akagambane na cyaneko mu minsi yashize uyu Celestin yamubeshye amushinja ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bagasanga KANYABASHI erengana
Rero ubugenzacyaha bushishoze kdi nibusanga arengana bakurikirane abamugambaniye

Ibiri mu bashumba ba ADEPR biteye agahinda kubera kurwanira imyanya y’ubuyobozi

Indi nkuru isekeje nukuntu umushumba wa paroisse KAMEMBE asigaye yaka amaturo chorale igiye kujya mu rugendo ngo basige amaturo iwabo nkaho aho bagiye ho atari muri ADEPR

IBINTU BIGOMBA GUHINDUKA mugani wa ba basore

Murakoze

ADEPR KAMEMBE Kuya 3-07-2019

Nkurikije amakimbirane ari hagati yuyu mushumba Kanyabashi na bamwe mu bashumba ba ADEPR Harimo nuwitwa MAZIMPAKA Celestin mpamyako hano harimo akagambane na cyaneko mu minsi yashize uyu Celestin yamubeshye amushinja ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bagasanga KANYABASHI erengana
Rero ubugenzacyaha bushishoze kdi nibusanga arengana bakurikirane abamugambaniye

Ibiri mu bashumba ba ADEPR biteye agahinda kubera kurwanira imyanya y’ubuyobozi

Indi nkuru isekeje nukuntu umushumba wa paroisse KAMEMBE asigaye yaka amaturo chorale igiye kujya mu rugendo ngo basige amaturo iwabo nkaho aho bagiye ho atari muri ADEPR

IBINTU BIGOMBA GUHINDUKA mugani wa ba basore

Murakoze

Emmy Kuya 3-07-2019

Ntawamenya, ibihe turimo biragoye, kugambanirana biragwiriye, ikibabaje nuko byageze no munzu y’Imana. Umushumba wacu Niba arengana Imana imwigaragarize kandi ikoze isoni abamubeshyera.

niba atarengana Kwemera icyaha ni wo muti.
murakoze.

Simnbizi samuel Kuya 2-07-2019

Uwo pasteri ararengana! Abashaja umwanya muwubaghs,ago kugira NGO afungwe!

Simnbizi samuel Kuya 2-07-2019

Uwo pasteri ararengana! Abashaja umwanya muwubaghs,ago kugira NGO afungwe!