Umunsi wa nyuma w’igiterane kiri kubera kuri Segeem utandukanye n’indi kuko birashyushye-Reba amafoto

Iki giterane kigamije kwizihiza imyaka makumyabiri Korale Goshen imaze ikora umurimo w’Imana kikaba gifite inteko iboneka muri Zaburi 103:2, iyi Korare yateguye iki giterane k’iminsi ine kikaba kigeze ku munsi wacyo wa nyuma, niba utari wamenye aya makuru turayakugezaho imbona mpabe, (Live ) ariko bitavuze ko niba uri hafi wahagera kuko kiri kubera kuri Paruwase ya Rwampala, umudugudu wa Segeem, iki giterane kandi cyatumye ubuyobozi bw’umudugudu busaba ko buri kwezi hajya haba igiterane nk’iki kuko cyafashije abatari bake ndetse hakaba harabonetsemo n’abakira agakiza k’Imana.

Korale Goshen n’imwe muri korari zikunzwe kuri uyu mudugudu wa Segeem, ikaba iteguye iki giterane nyuma ya Korale Naioth nayo yagiteguye igiterane mu minsi ishize, kubera urukurikirane rw’ibibiterane bishyushye byatunye umuyobozi w’umudugudu Pastor Grecian asaba ko igiterane nk’ibi byajya biba buri kwezi, iki kifuzo cyakiranywe na yombi n’Abakristo kuko bose babona ibyiza byabyo.

Muri iki giterane cyakoze benshi ku mutima abandi bakaboneramo icyo bise gukira umwaku, kirimo Korale El-Bethel iko rera umurimo w’Imana muri Paruwase ya Kacyiru ikaba yabukereye ariyo igiye gufatanya na Korari Goshen gushimana Imana, ubu Worship team ya Segeem ikaba ariyo iri gufasha abantu guhimbaza Imana.
Iki giterane kikaba kiyobowe na Pastor Richard uyobora Paruwase ya Rwampala.

Korale yasangiye nabahoze bayiririmbamo bimutse

JPEG - 215 kb
Benaiah worship team niyo riri gufasha abakristo guhimbaza Imana
JPEG - 160.2 kb
Pastor Masumbuko uyobora akarere ka Kicukiro muri ADEPR niwe mwigisha w’ijambo ry’Imana ari ibumoso iburyo ni Pastor Mark wa Segeem

Waradushyigikiye, indirimbo ikoze kumutima kubera amagambo ayigize kuko atanga ibyiringiro , ubu hagiye kwakira Korale Goshen ariko nta muntu uzi aho iraturuka abantu bose barategereje, ubu Korale Goshen iri kuririmba


Ubwo binjiraga ku rubyiniro bagaragaye basa neza ndetse mu ndirimbo ikubiyemo amashimwe y’imirimo Imana yabakoreye mu myaka makumyabiri bamaze bakora umurimo w’Imana, iyi Korari yatangiye iginzwe n’abana gusa ariko ubu iginzwe n’ingeri zose kuko harimo abagabo n’abagore abasore n’inkumi, ikaba iginzwe n’abaririmbyi bagera ku ijana na mirongo itanu.
Iyi Korale yateguye igiterane igiye kuririmba ariko irabanza gukata umutsima kuko igamije kwizihiza imyaka makumyabiri (20) ikora umurimo w’Imana.

JPEG - 213.4 kb
Korale impanda yahaye impano korale Goshen

Yafashijwe ajya kuvuza ingoma abantu baratangara
Pasiteri Masumbuko yibukije Korale ko mu bintu bizatuma ikomera ari uko bazarangwa no kubabarira, abasaba ko amateka y’imyaka makumyabiri yarangirana n’amateka yayo hanyuma igatangira andi mateka mashya.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo