Padiri yahagaritswe umwaka wose azira kuririmba injyana ya Rap yambaye mu buryo budasanzwe

Paul Ogalo, umupadiri ukomomoka mu gihugu cya Kenya ukorera muri Paruwasi ya St. Monica i Rapogi yahagaritswe umwaka wose na Kiliziya Gatolika kubera kwigisha abantu akoresheje injyana ya Rap.

Padri Paul Ogalo yambaraga mu buryo budasanzwe ndetse nk’umuraperi nyawe yamaze kwandikirwa urwandiko rumuhagarika mu gihe kingana n’umwaka wose adatanga Amasakaramentu kubera kwihebera injyana ya Rap bivugwa ko yamutwaye umutima.

Nkuko byatangajwe na Musenyeri Charles Kochiel, uyu Mupadiri yahagaritswe umwaka wose kugira ngo ahindure uburyo bw’imyigishirize ye ndetse ave muri Rap yari yaramutwaye umutima.

PNG - 592.1 kb
Padri Ogalo yambaraga ikabutura imbere ya rubanda akaririmba mu njyana ya Rap


Padiri Ogalo w’imyaka 45 yavuze ko yakoreshaga Rap mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kuva mu bibi rukagarukira Yezu ndetse kenshi yababwiraga kuva mu biyobyabwenge.

PNG - 560.8 kb
Si uyu mupadri gusa uzwiho kuba umuraperi kuko no mu Rwanda hari Padiri w’umuraperi witwa Jean François Uwimana


Ubu ni ubutumwa bukomeye kuri Padiri w’Umunyarwanda witwa Jean François Uwimana wo muri Diyoseze ya Nyundo, ukora injyana ya Hip Hop byeruye ndetse akaba amaze imyaka isaga 3 akora iyi njyana.

PNG - 760.9 kb
Kiliziya gatolika yahagaritse umwaka wose Padri Paul Ogalo waririmbaga injyana ya Rap yambaye no mu buryo budasanzwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
NJMV Kuya 25-06-2018

ni mugihugu icah?