Nakoraga ibyaha byose uretse kwica umuntu- Murekatete wakijijwe kubera indirimbo ya Titus yagaragayemo nk’indaya igusha umupasiteri

Murekatete Claudine, ni umunyeshuri I Nyanza muri Kaminuza ya UNILAK yadusangije ubuhamya bw’uburyo akijijwe vuba nyuma yo kugaragara mu ndirimbo y’umuhanzi Tuyishime Thacien ’Titus’ yagaragayemo aho yakinnyemo nk’indaya agusha umupasiteri mu bishuko.

Avuga ko icyo gihe akina mu ndirimbo ya Thacien Titus yitwa ’Ukorera nde’ nk’indaya, atari akijijwe ariko ngo ubu akaba yarakijijwe nyuma yo kumva neza amagambo ari mu ndirimbo dore ko ngo yayigaragayemo atanumvise amagambo ayirimo.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, Murekatete abajijwe nyirizina ibyaha yakoraga atarakizwa, yagize ati "(Aseka) Nakoraga ibyaha byose usibye kuba nakwica umuntu, ibindi byaha byose narabikoze, ibintu byose umuntu azi ko ari ibyaha jyewe narabikoze ariko ubungubu narakijijwe/ndakijijwe".

Umva muri Video uburyo Murekatete yakijijwe kubera amagambo y’indirimbo ya Thacien Titus yagaragayemo n’indaya:

Murekatete avuga ko nyuma yo kugaragara mu ndirimbo ya Thacien, umubyeyi we bitamushimishije mu gihe ngo abandi bo bamubwiraga ko abaye umusitari.

Agira inama urubyiruko rugenzi we gukizwa ngo kuko ari cyo kintu kiza cyane kuruta ibindi, ati "Inama nagira urubyiruko rugenzi rwange, ni ugukizwa kuko biriya nta kamaro bifite ubirebye ariko kuba wakwakira Yesu ugakizwa ni cyo kintu kiza cyane, ni cyo kintu gitanga amahoro".

Akomeza agira ati "Gusenga bitanga amahoro cyane, bigufasha ibintu byinshi, bikurinda ibishuko byinshi, ikintu nabwira urubyiruko ni ukwegera Imana bagasenga".

Murekatete abwira cyane abanyeshuri kwirinda ibigare ngo kuko bishobora kubashora mu bishuko na bo ubwabo bashobora gutekerezaho bakibaza uburyo babikoze.

Mu gihe muri Week-end yabaga yasohotse, ubu aba yagiye gusenga cyangwa akaba yatashye mu rugo iwabo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tuma, mu I Rango".

Avuga ko nyuma yuko afashe icyemezo agakizwa, abamushuka batabura ariko ngo hari n’abamugisha inama yuko yabigenje kugira ngo na bo bave mu byaha.

Reba indirimbo ’Ukorera Nde’ ya Thacien Titus Murekatete yagaragayemo nk’indaya ari kumwe n’umupasiteri ashaka kugusha mu bishuko:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo